00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya COVID 19, ishoramari ry’u Bushinwa muri Afurika ryiyongereyeho 114%

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 29 May 2024 saa 06:54
Yasuwe :

Ikigo Griffith Asia Institute gikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari cyagaragaje ko agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku Mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.

Gahunda y’ubufatanye mu by’ubukungu n’u Bushinwa iragenda isubira mu buryo nyuma ya Covid 19, Afurika ikaba yibandwaho cyane ku bijyanye n’inguzanyo, ishoramari n’ubucuruzi.

Abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko miliyari z’amadorari zashyizwe mu mishinga mishya y’ubwubatsi no gukora ubucuruzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko biyemeje gufasha mu kuvugurura uyu Mugabane no guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.

Amakuru agaragaza ko umushinga w’u Bushinwa uzwi nka “Belt and Road Initiative” wo kubaka ibikorwaremezo bihuza u Bushinwa n’Isi nk’imwe mu ngamba za Perezida Xi Jinping, itashyizwe mu bikorwa bitewe n’icyorezo cya Covid 19.

Iki kigo cyasobanuye ko ishoramari rishya ry’Abashinwa muri Afurika ryageze ku gaciro ka Miliyari 21,7 z’Amadolari mu 2023.

U Bushinwa bwavuze ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ari bwo buryo bushya bw’ishoramari rigezweho ku Isi ariko kugeza ubu ritarakura muri Afurika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabwiye ibiro ntaramakuru ‘Reuters’ iti "Afurika ifite uburenganzira, ubushobozi n’ubwenge byo guteza imbere ububanyi n’amahanga no guhitamo abafatanyabikorwa bayo."

Yakomeje iti "U Bushinwa bufatiye runini inzira ya Afurika yo kuvugurura no kugendana n’ibigezweho hakurikijwe imiterere yayo kandi bwakiriwe neza n’ibihugu byinshi bya Afurika."

Ubu bufatanye mu ishoramari hagati y’u bushinwa n’ibihugu bya Afurika buzafasha uyu Mugabane mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .