Nibwo bwa mbere hatangajwe imibare nk’iyi ifatika kuri uru rukingo u Bwongereza bwatangiye gukoresha mu gukingira abantu mu buryo bwa rusange. Biteganyijwe ko FDA izahura ku wa Kane kugira ngo hatangazwe umwanzuro wa nyuma kuri uru rukingo.
FDA yemeye uru rukingo ishingiye ku byagaragajwe n’igerageza aho ivuga ko byerekanye ko rwizewe, gusa itanga inama z’uburyo rushobora gukoreshwa neza mu bikorwa by’ubutabazi bwihutirwa.
Ibyatangajwe na FDA byavuye mu bushakashatsi bwerekanye ko uru rukingo rutanga icyizere ku kigero cya 95% mu kurinda COVID-19, n’ubwo byagaragajwe ko kugira ngo rutange uburinzi bwuzuye hakenerwa doze ebyiri.
Iyi nyandiko yasohowe na FDA mbere y’uko igira inama rusange, yerekanye ko hari ibimenyetso bito byakurikiye abakingiwe birimo uburibwe, gutukura no kubyimba kw’ahatewe urukingo ku kuboko, ibyo ngo bigakurikirwa n’umunaniro no kuribwa umutwe ariko bimara igihe gito.
Uretse ibi bimenyetso byoroheje, ubushakashatsi bwerekanye ko nta zindi ngaruka zidasanzwe zishobora kuba zaterwa n’uru rukingo ku baruhawe.
Gusa mu bakoreweho ubushakashatsi ntiharimo abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 16, bityo urukingo ntiruzemezwa ko barukoresha kugeza bakoreweho ubushakashatsi nabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!