Uyu mugabo yakatiwe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha byavugwaga ko yakoze mu 1966 aho ngo yishe ateye ibyuma uwari umukoresha we mu ruganda, akamwicana n’umugore n’abana be babiri na bo batewe ibyuma nyuma bagatwikirwa mu nzu akanabiba 200,000 y’ama-Yen [Amafaranga akoreshwa mu Buyapani].
Nyuma yo kujyanwa mu nkiko yahakanye ibyo yashinjwaga ariko ngo nyuma aza kubyemera kubera ibazwa n’itotezwa yakorerwaga mu masaha 12 ya buri munsi, mu 1968 ahanishwa igihano cyo kwicwa.
Imyaka yose Hakamada yamaze mu gihome, abamwunganira mu mategeko ntibahwemye gusaba kujuririra icyemezo cy’urukiko kuko bari babonye ibyuho mu bimenyetso byamushinjije.
Ikimenyetso cy’ibanze muri uru rubanza cyari ikizinga cy’amaraso yagaragaraga ku myenda yasanzwe mu ruganda uyu mugabo yakoreraga nyuma yifatwa rye.
Abunganira Hakamada mu matageko bagaragaje ko ADN zagaragajwe ko zabonetse mu maraso yasanzwe kuri iyo myenda zitahuraga n’ize kandi bagaragaza ko ari ibintu byahimbwe.
Mu 2014 urukiko rwagaragaje ko iyi myambaro itari iya Hakamada kubera kudahura kwa ADN, ararekurwa ahabwa kujuririra icyemezo cy’urukiko ari hanze.
Umwaka ushize nibwo uru rubanza rwasubukuwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, aba ari bwo urukiko rwemeza ko Hakamada ari umwere, ahanagurwaho icyaha.
Usibye kuba urukiko rwagaragaje ko imyenda yafatwaga nk’ikimenyetso atari iy’uyu mugabo, rwanagaragaje ko ibiyigaragaraho bimeze nk’amaraso atari yo kuko iyo aza kuba amaraso atari kuba agisa umutuku kubera imyaka yose ishize iyi myenda ibonetse.
Kuva umwaka ushize ubwo uru rubanza rwasubukurwaga, Hakamada ntiyarwitabiraga kubera ihungabana bivugwa ko yatewe n’ibyo yanyuzemo byose mu myaka irenga 50.
Nyuma y’uyu mwanzuro w’urubanza mushiki we w’imyaka 91 y’amavuko wamubaye hafi muri icyo gihe cyose yavuze ko ‘“Ubu noneho ndumva ntuye hasi umutwaro nari nikoreye ku bitugu byanjye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!