Nyuma y’imyaka 22 habonetse ibisigazwa by’uwari waraburiwe irengero hakoreshejwe Google Earth

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa William Moldt, wari umaze imyaka irenga 20, warabuze igisubizo cy’ibibazo by’aho yarengeye. Kuri ubu, bashyize iherezo kuri ibyo bibazo babikesha ubuvumbuzi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryerekana ahantu hatandukanye ryitwa Google Earth.

Moldt wari ufite imyaka 40 ubwo yaburirwaga irengero, bigaragara ko yaburiye kuri Palm Beach County muri Florida, ku wa 7 Ugushyingo 1997.

CNN yanditse ko muri iryo joro yahamagaye umukobwa bakundanaga ari mu kabari amubwira ko ari bube ari mu rugo vuba cyane.

Bidatinze yagaragaye ava mu kabari wenyine ajya mu modoka ye ndetse byagaragaraga ko atigeze afata ibisindisha. Icyo gihe mu myaka 22 ishize nibwo bwa nyuma uwo ari we wese aheruka kumubona ari muzima.

Vuba aha nibwo uwari umuturanyi we i Wellington muri Florida, nibwo yarebye ku muturanyi we akoresheje Google Earth, abona ikintu mu mazi. Mu mashusho yo kuri Google Earth, yashoboye kubona igisa n’imodoka mu kiyaga.

Uyu wari umuturanyi utatangajwe yahamagaye undi muturanyi uba ahakurikiyeho na we azana Drone aritegereza bahamagara polisi.

Icyakuwemo yari imodoka yari yarahindutse nk’ibuye nyuma yo kuyikuramo basangamo igikanka imbere kijyanwa gupimwa bemeza ko ari Moldt.

Yari amaze imyaka 22 yaraburiwe irengero none ibisigazwa bye byabonetse hakoreshejwe Google Earth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza