UAE yashyigikiye Macron ku magambo yavuze ku bashushanya Muhammad

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko ibihugu byinshi by’Abarabu bikomeje kugenda byamagana Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kubera kuvuga ko abashushanya Intumwa y’Imana Muhammad ari uburenganzira bwabo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zo zitandukanyije nabyo zivuga ko zishyigikiye igitekerezo cya Macron.

Bibaye nyuma y’urupfu rw’umwarimu wo mu Bufaransa wishwe akaswe ijosi mu kwezi gushize n’umuntu wasakuzaga ngo “Allah Akbar”. Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron yavuze ko ibikorwa n’intagondwa z’Abayisilamu bidakwiye, yemeza ko azakomeza guharanira ko abaturage bose bagira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo atitaye ku buryo babinyumo.

Uyu mwarimu yishwe nyuma y’aho yari avuye mu ishuri amaze gutangiza ikiganiro mpaka n’abanyeshuri be ku mashusho yashushanyijwe agaragaza intumwa y’Imana, Muhammad.

Perezida Macron yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa riha abaturage bose ukwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo, bityo yemeza ko nta kosa abona mu kuba abantu bashushanya intumwa y’Imana Muhammad.

Ubu butumwa bwarakaje ibihugu byinshi by’Abayisilamu byiganjemo iby’Abarabu maze abaturage babyo batangira imyigaragambyo basaba ko ibihugu byabo byakumira ibicuruzwa bituruka mu Bufaransa.

Aya magambo ya Macron yatumye kandi yibasirwa na bagenzi be basengera muri iri dini, barimo na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, wamubwiye ko akwiye kujya kwa muganga bakareba niba nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Nyuma y’iminsi uyu mugabo asa n’uwabuze uwamucira akari urutega, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu zagaragaje ko nta kibazo zibona mu magambo ya Macron ahubwo zivuga ko yumviswe nabi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Anwar Gargash yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Die Welt yamaganye abavuze ko aya magambo ya Macron agamije kuvangura Abayisilamu avuga ko bamwumvise nabi.

Ati “Tugomba kumva ibyo Macron yavuze mu by’ukuri mu ijambo rye, ntashaka ko Isilamu ihezwa mu Burayi kandi ari mu kuri kuzuye.”

Anwar Gargash atangaje ibi mu gihe Macron na we ku giti cye yari aherutse kwivugira ko ijambo rye ryumviswe nabi, ko nta kibazo afite ku idini rya Isilamu ahubwo ko agifite ku baryitwaza bagahonyora uburenganzira bwa muntu.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashinja Perezida Erdogan kuririra kuri aya magambo ya Macron akigarurira imitima n’ibitekerezo by’Abayisilamu hirya no hino ku Isi kugira ngo abakoreshe muri gahunda ya politike ye, zikemeza ko akoresha igitekerezo cya Isilamu mu nyunga za politiki aho kuba idini.

Anwar Gargash yavuze ko nta kibi Macron yavuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .