Byagaragajwe n’ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyobore mu Rwanda (CRC) bwa 2024, hasabwa ko burandurwa hagamijwe kubaka umuryango utekanye.
Byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyaruguru, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’isibo kugera ku rw’akarere, ku wa 7 Werurwe 2025.
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi no Kwishakamo Ibisubizo muri RGB, Mulindwa Anathole, yavuze ko muri CRC ya 2024, mu Karere ka Nyaruguru, inzoga zagaragajwe nk’ikibazo gikomeye giteza ibibazo mu miryango ku gipimo cya 83.2%.
Ati ’’Ibi ni ibyavuye mu byo abaturage batubwiye babona biteje ikibazo mu miryango. Ubusinzi ni ikibazo gikomeye mwese musabwa gushyiraho uruhare rwanyu mu kukirwanya. Iyo ibi tubivuga mu muryango, biba byabaye icyago. Mufite icyago cyabateye mukwiye kurwana na cyo.’’
Yakomeje avuga ko ikigero cy’ubusinzi kiramutse kitagabanutse cyane cyane mu rubyiruko, umuryango mugari ntaho waba uri kugana mu gihe cy’ejo hazaza, asaba inzego zose kubyitaho.
Ati ’’Ntabwo wamara imyaka 20 unywa inzoga n’itabi no mu gihe cy’amasaha yo gukora, ngo uvuge ko hari icyo uzabasha gukora. Aba ni ba bandi usanga batitira, badakora ari na ho hahera ibyaha byose, kuko nta yindi ntego baba bafite.’’
Mukakarangwa Mélanie ni Mutwarasibo wo mu Mudugudu wa Muriza, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, yavuze ko mu mudugudu we bahanganye n’ikibazo cy’abasinzi biganjemo urubyiruko, birangira banateye inda abakobwa baturanye.
Mukakarangwa akomeza avuga ko abona inzego zose zikwiye guhaguruka zigafatanya n’abaturage bakongera kubereka ububi bw’ibiyobyabwenge n’ubusinzi n’uko bibangamira iterambere ry’umuryango.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasharu, Akagari ka Muhambara, Umurenge wa Cyahinda, Gashakabake Marcel, yabwiye IGIHE ko mu gace atuyemo harimo ubusinzi bwiganje mu rubyiruko kandi rudashaka no gukora.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Ingabire Veneranda, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere na bwo bubabajwe n’iki kibazo kandi buticaye ubusa kuko buri kugishakira ibisubuzo.
Ati ’’Tubona ubusinzi ari intandaro ya byinshi birimo amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, ubukene n’ibindi. Tugomba gufata ingamba rero duhereye mu isibo, tumenye ngo ubusinzi bugaragara kwa nde, anywera hehe, kugira ngo tumwegere tumuganirize, tumuhe inama.’’
Ubushakashatsi bwa 11 ku gipimo cy’imiyobore mu Rwanda cyo mu 2024, bwerekanye ko impamvu eshanu ziza ku isonga mu gukurura ibibazo mu miryango mu Karere ka Nyaruguru, zirimo ubusinzi buri kuri 83,2%, kutagira umwanya wo kuganira nk’umuryango bifata 72,4%, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire biri kuri 64,5%, ibibazo by’ababyeyi batita ku bana bifite 60,5% no gukoresha ibiyobyabwenge biri kuri 34%.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!