Ibi biyobyabwenge byafashwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025, ibyinshi byafatiwe mu Karere ka Nyagatare aho nko mu Murenge wa Kiyombe hafatiwe litiro 96, Karama hafatirwa ibiro bitandatu by’urumogi na litiro 62 za kanyanga.
Mu Murenge wa Rukomo hafatiwe litiro 40 n’aho mu Murenge wa Nyagatare hafatirwa litiro 93.
Uretse mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hafatiwe litiro eshanu za kanyanga mu gihe mu Murenge wa Rwimiyaga ho hafatiwe ibindi biro bibiri by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa byo gucuruzwa ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu barenga icumi bose b’urubyiruko, asaba buri wese kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ngo bibasigira ibyago byinshi.
Ati “Tuributsa abantu ko ibiyobyabwenge bigihari kandi bigiteza ibibazo byinshi birimo ibyaha bishyira ku makimbirane yo mu ngo n’urugomo, ingaruka ku muryango aho ababikoresha n’ababicuruza bahura n’ibibazo bitandukanye birimo ihohoterwa, ubifashe arafatwa agafungwa bikanangiza umutungo w’urugo. Abantu nibabireke birinde izo ngaruka zose kuko Polisi ntizahwema gufata ababigiramo uruhare.’’
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko kandi bibabaje kuba mu bantu barenga icumi bafatiwe muri ibi bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge bose ari urubyiruko rutarengeje imyaka 35, abasaba gushaka indi mirimo bakora kuko kwishora mu biyobyabwenge bibashyira mu kaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!