Ntawamenya - Trump ubwo yavugaga ku muntu uzayobora Amerika mu gihe kiri mbere

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu ruhame bwa mbere kuva byatangazwa ko Joe Biden ariwe watsinze amatora aheruka, yirinda kuvuga ko yemera iyo ntsinzi y’uwo bari bahanganye.

Trump yagaragaye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House cyavugaga ku ngamba zo kurwanya Coronavirus.

Ni icyorezo kimaze gushegesha iki gihugu mu mpande zose harimo ko kuva cyakwaduka ku Isi kimaze guhitana abaturage bo muri Amerika 249.975 mu gihe abanduye bo ari 11.064.364.

Trump yabwiye abanyamakuru ko nta buryo na bumwe bushoboka bwatuma asubiza igihugu muri gahunda ya Guma mu Rugo nubwo ubwandu bukomeje kwiyongera.

Gusa ubwo yavugaga ku byavuye mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo, yagize ati “Ibizaba byose mu gihe kiri imbere, nta wamenya ubuyobozi buzaba buriho, tuzaba tubireba ariko icyo nababwira ni uko ubu buyobozi butazashyiraho Guma mu Rugo.”

Kugeza ubu igikorwa cyo kubarura amajwi kirakomeje muri Amerika muri leta zimwe na zimwe nubwo byatangajwe ko Biden ariwe wegukanye intsinzi. Umunsi ku wundi, Biden aracyakomeza kuzamuka mu majwi aho ubu amaze kugira 306 kuri 232 ya Trump.

Trump ubwo yasohokaga mu biro bye yerekeza aho yagombaga kuganirira n'abanyamakuru
Trump yavuze ko adashobora gusubiza igihugu muri Guma mu Rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .