00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta ntwaro tugifite zo kubaha- U Budage bwacukije Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 March 2025 saa 11:39
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo y’u Budage yamenyesheje Ukraine ko nta ntwaro bugifite zo kuyiha nubwo ikomeje gusaba ubufasha kugira ngo ihangane n’u Burusiya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 5 Werurwe 2025, Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Michael Stempfle, yasobanuye ko intwaro u Budage bwari bwarateganyije guha Ukraine zose zashize.

Stempfle yatanze iki gisubizo ubwo yabazwaga niba u Budage buteganya guha Ukraine intwaro z’ubwirinzi za Patriot cyangwa izindi ziri mu bubiko bwabo.

Yasobanuye ko u Budage na bwo bukeneye gukomeza ubushobozi bw’igisirikare cyabwo ndetse no kureba ko ibihugu by’inshuti biri ku mugabane w’Uburayi byaba bihagaze neza.

U Budage buri mu bihugu byakomeje gufasha Ukraine kugira ngo ihangane n’u Burusiya bwayishojeho intambara muri Gashyantare 2022.

Guverinoma y’u Budage yatangaje ko inkunga iki gihugu kimaze gutera Ukraine muri iyi ntambara ifite agaciro ka miliyari 44 z’Amayero.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we aherutse guhagarika by’agateganyo inkunga iki gihugu cyahaga igisirikare cya Ukraine, nyuma y’aho ananiwe kumvikana na Volodymyr Zelensky wari i Washington D.C.

U Budage bwemeje ko intwaro bwari bwarateganyirije Ukraine zashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .