Novel Coronavirus imaze guhitana abantu 26, abandi 830 bayanduye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Novel Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa kikaba cyageze no mu bihugu bitandukanye, kimaze guhitana abantu 26 naho 830 bamaze kwandura.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi. Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa.

Magingo aya iyi ndwara yamaze kugera mu bihugu by’u Buyapani, Thailand, Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umujyi wa Wuhan wakomanyirijwe nta ngendo ziri kuwukorwamo, ku buryo byagize ingaruka ku bantu basaga milioni 40.

Mu bamaze kwitaba Imana, abantu 24 ni abo mu mujyi wa Wuhan, umwe ni uwo mu ntara ya Hebei n’undi mu ntara ya Heilongjiang.

Umuvugizi wa OMS, Tarik Jasarevic, yabwiye abanyamakuru i Genève ko ibimenyetso bigaragaza ko iyi virusi ishobora kurushaho gukwirakwira, ndetse hakiri kare gukora igereranya ku bukana bwayo.

Yagize ati “Ubu ikirimo kwitabwaho cyane ntabwo ari umubare, kuko tuzi ko uzakomeza kuzamuka. Haracyari kare ngo tube twagera ku mwanzuro ngo twemeze ubukana bw’iyi virusi.”

Kugeza magingo aya nta muti wihariye uvura iyo virusi. Igishoboka kugeza ubu ni ugutanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye. Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Inkuru wasoma: U Rwanda rwasabye abaturage barwo kwitwararika kubera virusi ikomeje kwibasira benshi muri Aziya

Coronavirus nshya ihangayikishije bikomeye ibihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza