Ni nyuma y’uko hari ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafashe umwanzuro nk’uyu. Iki cyemezo kizatangira kubahirizwa kuwa 31 Werurwe 2023.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’Inteko Ishinga Amategeko, Rafael Gonzalez-Montero, yavuze ko ingaruka zishobora guturuka ku ikoreshwa rya TikTok atari izo kwihanganirwa muri iki gihe.
Ati “Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busesenguzi bw’impuguke zacu ndetse n’ibiganiro twagiranye na bagenzi bacu muri guverinoma no ku rwego mpuzamahanga”.
TikTok yashinzwe n’Ikigo cy’u Bushinwa, ByteDance, ikomeje guhura n’ibizazane kuko kugeza ubu imaze guhagarikwa n’ibihugu bitandukanye birimo Canada, Australia, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinjwa kuba ishyira u Bushinwa amakuru y’abayikoresha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!