00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nouvelle-Zélande yahagaritse ikoreshwa rya TikTok mu badepite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2023 saa 03:48
Yasuwe :

Nouvelle-Zélande kuri uyu wa Gatanu yafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa rya TikTok muri telefoni z’Abadepite kubera impamvu z’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Ni nyuma y’uko hari ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafashe umwanzuro nk’uyu. Iki cyemezo kizatangira kubahirizwa kuwa 31 Werurwe 2023.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’Inteko Ishinga Amategeko, Rafael Gonzalez-Montero, yavuze ko ingaruka zishobora guturuka ku ikoreshwa rya TikTok atari izo kwihanganirwa muri iki gihe.

Ati “Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busesenguzi bw’impuguke zacu ndetse n’ibiganiro twagiranye na bagenzi bacu muri guverinoma no ku rwego mpuzamahanga”.

TikTok yashinzwe n’Ikigo cy’u Bushinwa, ByteDance, ikomeje guhura n’ibizazane kuko kugeza ubu imaze guhagarikwa n’ibihugu bitandukanye birimo Canada, Australia, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinjwa kuba ishyira u Bushinwa amakuru y’abayikoresha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .