Mu 1840 Abakoloni b’Abongereza basinye amasezerano yo kurinda ubutaka, umutungo no gusigasira umuco by’abo mu bwoko bw’aba Māori muri iki igihugu maze nabo bagashyira ubuyobozi mu biganza byabo [Treaty of Waitangi].
Depite Maipi-Clarke yavuze ko uyu mushinga w’itegeko wagejewe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ngo wigweho, urimo kugerageza gushyira amahame y’aya masezerano ku baturage bose bo muri Nouvelle Zélande, avuga ko bivogera ibyemeranyijweho hagati y’aba Māori n’Ubwami bw’u Bwongereza.
Iki kibazo ni cyo cyatumye Maipi-Clarke n’ishyaka rye Te Pāti Māori barwanya bikomeye uyu mushinga.
Amashusho ya depite Maipi-Clarke w’imyaka 22, yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ku wa 14 Ugushyingo 2024, yahagurutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Nouvelle Zélande, atangira gushwanyaguza kopi y’uyu mushinga wari wazanywe ngo wigweho, ari na ko aririmba amagambo akoreshwa mu myireko gakondo yabo ‘Haka dance’, bituma n’abo bahuriye mu ishyaka bahaguruka baramufasha.
Byatumye Perezida w’Inteko, Gerry Brownlee, afata umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Nouvelle Zélande.
Hana-Rawhiti Kareariki Maipi-Clarke ni muntu ki?
Hana-Rawhiti Kareariki Maipi-Clarke ni umudepite w’imyaka 22 muri Nouvelle Zélande, uhagarariye Ishyaka rya Te Pāti Māori mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu myaka hafi 200 ishize ni we mudepite ukiri muto ubaye mu Nteko.
Maipi-Clarke yabanje kuvugwa cyane mu binyamakuru nyuma yo gutorwa mu matora yo mu 2023, aho yari ari gutanga imbwirwaruhame ya mbere anaharirimbira ya magambo yo muri ‘Haka dance’.
We na se bari abakandida bahatanira guhagararira Ishyaka rya Te Pāti Māori, ariko Maipi-Clarke aba ari we utorwa.
Maipi-Clarke yagiye yumvikana cyane anenga Minisitiri w’Intebe Christopher Luxon na guverinoma ye y’aba-conservateurs, abashinja kuvogera uburenganzira bw’Aba Māori.
Umukurambere we Wiremu Katene, yabaye minisitiri wa mbere ugarariye Māori ku ngoma y’ubukoloni bw’Abongereza, nyirasenge Hana Te Hemara, yatanze ubusabe mu Nteko Ishinga Amategeko mu 1972 bw’uko ururimi rw’iki-Māori rwakwemezwa mu gihugu nk’urwemewe kandi rugatangira kwigishwa mu mashuri biza kugerwaho.
Mu 2018, sekuru Taitimu Maipi yaravuzwe cyane nyuma yo gutangira kwamagana ibyo yavugaga ko bishingiye ku bukoloni n’ikandamizwa ry’aba-Māori, aho yanangije ikibumbano cya Capt. John Hamilton, mu Mujyi wa Hamilton.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!