00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nouvelle-Zélande: Ibaba ryaguzwe arenga arenga miliyoni 36 Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 May 2024 saa 04:41
Yasuwe :

Ibaba ry’imwe mu nyoni zo muri Nouvelle-Zélande zacitse ku Isi, izwi nka Huia, ryaciye agahigo ko kugurishwa 28.400$ (arenga miliyoni 36 Frw), riba ibaba rya mbere rihenze gutyo ku Isi.

Inyoni za Huia zaherukaga kugaragara mu kinyejana cya 20, ubwo ni nko mu myaka ya 1901 kugeza muri 2000, mu bice bya Nouvelle-Zélande.

Mu bihe byashize amababa yazo yagurishwaga byibuze 5100$ (arenga miliyoni 6 Frw) nk’uko ikigo kizwi nka Webb’s Auction House gihuza abaguzi n’abagurisha imitungo nk’iyi iba ihenze bijyanye n’amateka yayo kibitangaza.

Iri baba byatekerezwaga ko rishobora kugurwa byibuze 1830$ (arenga miliyoni 2 Frw), ariko bitungura benshi kubona ku wa 10 Gicurasi 2024 rica agahigo ko kuba ibaba rya mbere rihenze gutyo ku Isi.

Umwe mu bayobozi ba Webb’s Auction House ushinzwe gutunganya neza ibikoresho bijyanye n’ubugeni witwa Leah Morris yavuze ko "Iri baba risigariye hake mu Isi ari ibihamya byiza by’umwihariko w’amateka ya Nouvelle-Zélande, ndetse bikatwibutsa ubudasa bw’ibidukikije byacu.”

Zigihari, izi nyoni ni zimwe mu zakundwaga cyane mu muco wa Nouvelle-Zélande, aho cyane cyane iz’umweru zifashishwaga mu myambaro itandukanye.

Amateka yo muri iki gihugu agaragaza ko abari bemerewe kwambara imitako iturutse ku mababa yazo ari abakomeye, bamwe bo hejuru iyo ibwami.

Ikindi ni uko amababa yazo yacuruzwaga nk’imwe mu mitungo y’agaciro gakomeye, cyangwa agatangwamo impano mu gushimangira ikimenyetso cy’ubucuti n’ubwubahane byo ku rwego rwo hejuru.

Amateka ya Nouvelle-Zélande agaragaza ko izi nyoni zishwe ku bwinshi n’abahigi bo muri iki gihugu n’abandi baturukaga mu Burayi mu kinyejana cya 19, ibizikomokaho bakabigurisha abakoraga mu by’imideli.

Amababa kandi y’izi nyoni yongeye kwamamara cyane ubwo umwe mu bikomangoma cyo mu Bwongereza yafotorwaga ayambaye ku ngofero, igihe yari yakoreye uruzinduko muri Nouvelle-Zélande mu 1901.

Hamaze kugaragara ko izi nyoni ziri gukendera abahanga mu bya siyansi biyemeje kuzibungabunga ariko biba iby’ubusa zirakendera.

Kugira ngo iri baba rigurishwe ubuyobozi bwo muri Nouvelle-Zélande bwatangaje ko abagombaga kubigiramo uruhare ari abantu bazwi ko bakora uyu murimo byemewe, ndetse ko iryo baba ritagomba gusohorwa mu gihugu nta burenganzira urisohoye ahawe.

Igurwa ry’iri baba rije rikurikira irindi ryabaye mu mwaka ushize aho ikindi gikoresho cyari gikozwe mu byari bigize izi nyoni aho cyaguzwe ibihumbi 280$ (arenga miliyoni 362 Frw), bikorewe mu Bwongereza.

Iri baba ni ryo ryaguzwe arenga miliyoni 36 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .