Uyu mugore wari umaze kuba ikirangirire ku Isi kubera politiki ye, yavuze ko imyaka itandatu yari amaze ku buyobozi yari igoye cyane.
Azegura ku mwanya w’ishyaka ry’abakozi bitarenze tariki 7 Gashyantare. Nyuma yaho hazabaho amatora yo kwemeza umusimbura.
Muri Nouvelle Zélande hazabaho kandi amatora rusange ku wa 14 Ukwakira.
Ardern w’imyaka 42 yavuze ko umwanzuro wo kwegura yawutekerejeho mu biruhuko by’impeshyi biheruka.
Yabaye umugore wa mbere muto uyoboye Guverinoma y’igihugu icyo aricyo cyose ku Isi kuko mu 2017 ubwo yatangiraga izi nshingano, yari afite imyaka 37.
Mu mpera z’uwo mwaka, yabaye kandi umugore wa kabiri ku Isi uri mu buyobozi ku mwanya ukomeye ubyaye akiri mu nshingano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!