00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvège, Irelande na Espagne bigiye kwemeza ubwigenge bwa Palestine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 May 2024 saa 11:23
Yasuwe :

Ibihugu bitatu byo ku Mugabane w’u Burayi, birimo Norvège, Irelande na Espagne, byateguje ko bigiye kwemeza ubwigenge bwa Palestine nk’igisubizo kirambye ku ngaruka zikomeye z’ibitero igabwaho n’Ingabo za Israel.

Kutemeza ubwigenge bwa Palestine kwatumye abatuye mu gace ka West Bank na Jerusalemu y’uburasirazuba bagenzurwa na Leta ya Israel kuva mu mwaka wa 1967, Israel yubakamo amacumbi y’abarenga ibihumbi 500.

Abo muri Palestine bashinze umutwe wa Hamas ufite intego nyamukuru yo kubohoza ibi bice. Bamaze imyaka myinshi bahanganye n’Ingabo za Israel, bitewe ahanini n’ibitero bagaba baturutse mu ntara ya Gaza.

Nyuma y’igitero Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, ingabo z’iki gihugu na zo zatangiye ibikorwa byo gusenya uyu mutwe ugenzura Gaza, gusa zaranenzwe kuko ubuzima bw’abasivili benshi batuye muri iyi ntara bwakomeje kubigenderamo.

Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Jonas Gahr Støre, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 yatangaje ko igihugu cyabo kizemeza Palestine nk’igihugu cyigenga tariki ya 28 Gicurasi 2024 kuko ari byo bizatuma abo ku mpande zombi bagera ku mahoro n’umutekano birambye.

Minisitiri w’Intebe wa Irelande, Simon Harris, yatangaje ko igihugu cye na cyo kizemeza Palestine nk’igihugu cyigenga, nyuma y’itangazo rya Norvège.

Harris yasobanuye ko abatuye muri Gaza bari kunyura mu bubabare bukomeye baterwa n’ibitero by’ingabo za Israel, agaragaza ko kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke burundu, ubwigenge bwa Palestine bukwiye gushyigikirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz, yafashe icyemezo cyo guhamagaza ambasaderi wa Norvège na Irelande kugira ngo batange ibisobanuro ku byemezo guverinoma z’ibihugu byabo zafashe, kandi ko n’uwa Espagne araza guhamagazwa, igihugu cye nigitera intambwe nk’iyi.

Katz ati “Noherereje Norvège na Irelande ubutumwa busobanutse: ntabwo Israel izarebera abatesha agaciro ubusugire bwayo n’abahungabanya umutekano wayo. Ntabwo Israel yabiceceka. Bizagira ingaruka zikomeye. Espagne na yo nigaragaza umugambi wo kwemeza Palestine, harafatwa icyemezo nk’iki.”

Nk’uko byari byitezwe, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez na we yatangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko igihugu cyabo na cyo kizemeza ubwigenge bwa Palestine tariki ya 28 Gicurasi 2024.

Sanchez yatangaje ko ingabo za Israel ziri kugaba ibitero ku bitaro no mu mavuriro zititaye ku buzima bw’abagore n’abana bari kwicwa n’inzara ndetse n’imbeho, kandi ngo ibyo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yabyimye amatwi.

Uyu muyobozi yasobanuye ko kwemeza ubwigenge bwa Palestine atari “ukurwanya Israel cyangwa kurwanya Abayahudi. Ntabwo ari ugushyigikira Hamas nk’uko byavuzwe. Ntabwo kuyemeza ari ukurwanya uwo ari we wese ahubwo ni uguhyigikira amahoro no kubana.”

Ibihugu 142 byo byamaze kwemeza ko Palestine ari igihugu cyigenga. Ibi birimo 22 biri mu muryango ushingiye ku mahame ya Isilamu na 120 byo mu muryango w’ibihugu bidafite aho bibogamiye (NAM).

Minisitiri w'Intebe wa Norvège yatangaje ko igihugu cye kizemeza ubwigenge bwa Palestine mu cyumweru gitaha
Simon Harris yatangaje ko Irelande na yo yafashe icyemezo cyo gushyigikira ubwigenge bwa Palestine
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Israel, yavuze ko yamaze guhamagaza ambasaderi wa Norvège na Irelande kugira ngo batange ibisobanuro
Minisitiri w'Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yanenze imyitwarire y'ingabo za Israel muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .