00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvège igiye gushyiraho ingamba zigabanya impunzi ziva muri Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 September 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Guverinoma ya Norvège yatangaje ko mu gihe kiri imbere itazongera kwakira impunzi ziva mu burengerazuba bwa Ukraine kuko hari umutekano bitandukanye n’uko biri mu burasirazuba.

Iki cyemezo iteganya kugifata mu rwego rwo gukumira impunzi zituruka mu ntara esheshatu ziri mu burengerazuba bwa Ukraine. Izo ni: Lviv, Volyn, Transcarpathia, Ivano-Frankovsk, Tarnapol na Rovno.

Iyi ntambara u Burusiya bwatangije muri Gashyantare 2022 ibera mu gice cya Donbas cyo mu burasirazuba bwa Ukraine, kigizwe n’intara ya Donetsk na Luhansk.

Minisitiri w’Ubutabera n’Umutekano muri Norvège, Emilie Mehl, kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko abimukira bazajya baturuka muri izi ntara bagiye kujya bafatwa nk’abaturuka mu bindi bihugu.

Mehl yasobanuye ko ibiro bshinzwe abinjira n’abasohoka, UDI, bizajya bibanza gusuzuma aho izi mpunzi zituruka, izo bizajya bigaragara ko zaturutse mu bice bitekanye zifatwe nk’izisanzwe.

Yagize ati “Abantu bava mu bice UDI ibona ko bitekanye bazajya bafatwa nk’abasaba ubuhungiro baturutse mu bindi bihugu.”

Mehl yasobanuye ko ubushobozi bwa Norvège bwo kwakira impunzi ziri kugabanyuka bitewe n’ubwiyongere bwazo. Mu mbogamizi zihari harimo iy’amacumbi adahagije ndetse n’ibyo zigenerwa byabaye bike.

Kugira ngo izi mpunzi zibeho neza nk’uko Mehl yabisobanuye, zisabwa kwiga ururimi rwa Norvège, zigashaka akazi, izindi zikajya mu mashuri.

Norvège icumbikiye impunzi 85.000 zaturutse muri Ukraine mu myaka ibiri n’igice ishize. Izigera ku 10% zaturutse muri izi ntara zo mu burengerazuba.

Muri Kanama 2024, Hongrie na yo yasabye impunzi zaturutse mu burengerazuba bwa Ukraine ko zataha, isobanura ko hari umutekano.

Impunzi zo muri Ukraine zimaze kurenga ubushobozi bwa Norvège

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .