00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nikki Haley wahoze ahanganye na Trump yiyemeje kuzamushyigikira mu matora

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 23 May 2024 saa 11:27
Yasuwe :

Nikki Haley wahoze ahanganye na Donald Trump mu guhagararira ishyaka ry’aba-républicains mu matora ya Perezida azaba uyu mwaka, yemeje ko azashyigikira uyu wahoze ari Perezida.

Haley wahoze ari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni kubwa Trump, yivanye mu bahatanira guhagararira ishyaka muri Werurwe uyu mwaka.

Yivanyemo mu gihe Trump yari akomeje kwanikira bagenzi be bo mu ishyaka, ku buryo amahirwe menshi ari uko ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida.

Kuri uyu wa Gatatu Haley yavuze ko Trump atafatwa nka Perezida mwiza cyane ariko nanone atagereranywa na Joe Biden kuko Biden we ari mubi cyane.

Nubwo we na Trump bari bamaze igihe batajya imbizi, Haley yavuze ko azamutora aho gutora Biden , gusa ntiyashishikarije abari bamushyigikiye kuzatora Trump.

Trump aherutse guhakana amakuru yavugaga ko yaba azahitamo Haley nka Visi Perezida naramuka atorewe kuyobora Amerika.

Nikki Haley yemeje ko azashyigikira Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .