00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umupolisi mukuru ari gukurikiranwa na FBI ku cyaha cya ruswa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 2 Kanama 2021 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ruri gukurikirana Komiseri Wungirije wa Polisi ya Polisi, ku bufatanyacyaha yagiranye na Ramon Abbas, umujura kabuhariwe uherutse gutabwa muri yombi kubera ibyaha birimo kwihesha umutungo w’abandi mu buryo bw’uburiganya.

Abbas wari uzwi kuri Instagram nka HushPuppi, yatawe muri yombi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Kamena uyu mwaka, ku busabe bw’Urwego rw’Iperereza muri Amerika, FBI, aho akekwaho uburiganya bwatumye yigwizaho umutungo utagira ingano.

Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria, yari azwi cyane kubera amafoto yakundaga gushyira kuri Instagram yerekana ubuzima budasanzwe yabagamo, aho yari atunze imodoka zigezweho kandi zihenze, akambara amasaha akosha ndetse n’imyenda yagura umugabo igasiba undi.

Ibi byose Abbas yavugaga ko abikura mu bikorwa by’ubucuruzi bw’inzu yakoraga nk’akazi kamutunze, icyakora ibirego byakomeje kuba byinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimushinja kuba umutekamitwe, bituma FBI itangira kumukoraho iperereza.

Ubwo inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zajyaga gusaka inzu yari atuyemo, zamusanganya miliyoni 41$ abitse mu nzu, imodoka 13 zifite agaciro ka miliyoni 6.8$, ndetse na dosiye zirenga ibihumbi 100 muri telefoni na mudasobwa ye z’abantu barenga miliyoni ebyiri, bikekwa ko harimo iz’abantu uyu mugabo yari yarariganyije cyangwa abo yiteguraga kubikorera.

Komiseri Wungirije wa Polisi ya Nigeria, Abba Kyari, arashinjwa na FBI kuba yarafunze umugabo witwa Kelly Chibuzo Vincent abisabwe na Abbas bakoranaga.

Icyo Abbas yazizaga Vincent ni uko yari agiye kubavamo, ubwo yendaga kubwira umugabo ukomoka muri Qatar ko abantu ari gukorana nabo ari abatekamitwe bifuza kuzamwiba miliyoni 1$, icyakora ibi ntabwo yabigezeho ndetse byaje no kurangira uyu mugabo ayibwe koko.

Abbas yaje kumenya ko Vincent yagerageje kuburira uwo mugabo maze asaba Komiseri Kyari kumufunga, undi nawe abikora atazuyaje ndetse aza no kumwoherereza amafoto ye ari muri gereza, anamuha konti ya banki azamwishyuriraho amafaranga.

Komiseri Kyari w’imyaka 46, ni umwe mu bapolisi bakomeye muri Nigeria ndetse yanahawe umudali w’ishimwe kubera umurava akorana akazi.

Uyu muyobozi yahakanye iby’aya makuru, avuga ko Vincent yafunzwe kuko yari yarezwe na Abbas wamushinjaga gushaka kwica umuryango we uri muri Nigeria, dore ko uyu mugabo yari yibereye i Dubai.

Yasobanuye ko bikimara kumenyekana ko Vincent nta mugambi afite wo kwica umuryango wa Abbas, yahise arekurwa mu buryo bwihuse.

Umuvugizi wa Polisi muri Nigeria, Frank Mba, yavuze ko bakiriye ubusabe bwa FBI bubasaba gukurikiranira hafi ibya Komiseri Kyari kuko bishoboka ko yagiranye imikoranire na Abbas ndetse akaba yaranamufashije kumukingira ikibaba.

Uyu muvugizi yavuze urwego rwa Polisi muri Nigeria rwatangiye iperereza kuri aya makuru yatanzwe na FBI.

Ramon Abbas yari akunze kwifotoza imbere y'imodoka zihenze yari atunze, mbere y'uko atabwa muri yombi bitewe n'ibyaha byo kwigwizaho umutungo w'abandi mu buriganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .