00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umuntu wa mbere yishwe na Monkeypox

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 May 2022 saa 08:47
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Nigeria cyatangaje ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, abantu 21 bamaze kwandura indwara ya Monkeypox ndetse ikaba yarahitanye umuntu umwe.

Uretse abanduye iki kigo kandi cyatangaje ko kimaze gutahura abakekwaho kuba baranduye iki cyorezo 66 baturuka muri Leta 20.

Raporo yashyizwe hanze ivuga ko umurwayi umwe wishwe n’iki cyorezo ari umuntu wari ufite imyaka 40 ariko asanganywe ibindi bibazo by’ubuzima ku buryo yari asanzwe afata imiti igabanya ubwandu bw’uburwayi yari afite.

Mu gihe gito gishize hamaze kugaragara ibihugu bitandukanye birimo abaturage bari kwandura iyi ndwara mu buryo bwihuse.

Mu bihugu imaze kugaragaramo harimo u Bwongereza, u Bufaransa ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba n’ibya Afurika yo hagati.

OMS yatangaje ko indwara ya Monkeypox itaraba icyorezo cyahangayikisha Isi kandi ko atari ngombwa ko abantu bose bayikingiza.

Mu kiganiro cya OMS kigamije gutanga ishusho kuri iyi ndwara, umuganga ukuriye ishami rya OMS rishinzwe gukurikirana indwara y’ubushita, Dr Rosamund Lewis yavuze ko Monkeypox idakwirakwira cyane nk’izindi virus zirimo na Coronavirus.

Yakomeje avuga ko hataraboneka ibimenyertso byerekana ko iyi virus yihinduranya ikabyara izindi, ariko ngo haracyari gukorwa ubushakashatsi.

Monkeypox yandurira mu kuba umuntu wanduye akoranyeho n’undi muzima akamwanduza, amatembabuzi yo mu mubiri, amatembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero cyangwa gukora ku bintu byagiyeho virus, nk’imyenda cyangwa ibiryamirwa by’uwanduye.

Kugira ngo umuntu wanduye agaragaze ibimenyetso bisaba iminsi iri hagati ya 6 na 13, ariko ishobora no kugera hagati y’imisi 5 na 21.

Muri Nigeria umuntu wa mbere yishwe na Monkeypox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .