00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger yashinje u Bufaransa gutera inkunga imitwe y’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 December 2024 saa 06:36
Yasuwe :

Perezida w’Inzibacyuho wa Niger, General Abdourahamane Tchiani, yashinje u Bufaransa gushyigikira ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu ayoboye.

Uyu mugabo yavuze ko u Bufaransa butera inkunga imitwe ikorera muri Nigeria irimo Boko Haram, n’indi ikorera muri Benin. Yavuze ko ibi bikorwa bigirwamo uruhare na Ahmed Abubakar Rufai wahoze ari Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Nigeria.

Nigeria yahakanye iby’ayo makuru, ishimangira ko ifitanye umubano mwiza n’u Bufaransa ariko bidafite aho bihuriye no gufatanya mu rwego rwo guteza umutekano muke ibindi bihugu.

Niger n’u Bufaransa byagiranye ibibazo bikomeye kuva muri Nyakanga 2023 ubwo Perezida Mohamed Bazoum yahirikwaga ku butegetsi. Umwuka mubi warushijeho kwiyongera ubwo ibihugu biri mu muryango w’ubukungu bya CEDEAO byatangazaga ko bishobora gukoresha imbaraga za gisirikare mu gusubizaho Bazoum.

Ibi byatumye umubano wa Niger n’ibindi bihugu biri muri CEDEAO, by’umwihariko bituma umubano wa Niger n’u Bufaransa urushaho kuba mubi.

Perezida w'Inzibacyuho wa Niger, General Abdourahamane Tchiani, yashinje u Bufaransa gushyigikira ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .