00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yambikwa igikomo cy’imfungwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 19 December 2024 saa 07:09
Yasuwe :

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwashimangiye ko Nicolas Sarkozy wabaye umukuru w’igihugu ahamwa n’icyaha cya ruswa, rutegeka ko afungwa imyaka itatu irimo umwe azambara igikomo cy’ikoranabuhanga.

Uru rukiko rwashimangiye iki gihano nyuma y’uko n’Urukiko rw’Ubujurire rwari rwamuhamije ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha bwe igihe yari umukuru w’igihugu agamije inyungu bwite.

Sarkozy abaye uwa mbere mu bahoze bayoboye u Bufaransa ukatiwe n’inkiko kubera ibikorwa yakoze akiri ku butegetsi.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yashinjwaga gushaka guha ruswa umucamanza no gukoresha ububashabwe ngo ahabwe amakuru y’ikirego yaregwagamo cyo gushaka mu buryo bunyuranye n’amategeko amafaranga yo kwiyamamaza. Yashatse gushukisha umucamanza kuzamuha umwanya ukomeye muri Monaco.

Urukiko rw’i Paris rwamuhamije ibyaha mu 2021, urw’Ubujurire rubimuhamya mu 2023.

France TV Info yanditse ko Urukiko rwanategetse ko Sarkozy atemerewe kugira umwanya w’ubuyobozi ahabwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Umwunganizi we mu mategeko yatangaje ko bahita bajurira mu Rukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007-2012. Abinyujije kuri X yagize ati “nzirengera ibikorwa byanjye n’ingaruka zabyo. Ntabwo nshaka kujurira ariko ntabwo niteguye kwakira akarengane nakorewe.”

Umwunganizi we, Patrice Spinosi yavuze ko umukiliya nta kabuza agomba gukurikiza amategeko bityo azambara igikomo.

Muri Mutarama kandi Sarkozy azasubira mu rukiko kuburana ku byaha ashinjwa byo kwakira mu buryo bunyuranye n’amategeko amamiliyoni y’amadorali yahawe na Moammar Gadhafi akayakoresha mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2007 ariko we abihakana yivuye inyuma.

Nicolas Sarkozy yahise avuga ko yarenganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .