Nicolas Sarkozy yasubiye imbere y’urukiko mu rubanza ku nkunga yahawe na Kadhafi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris kuri uyu wa Gatatu rwasubukuye imirimo ku rubanza ruregwamo Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, ureganwa n’abantu batatu bari abaminisitiri be ibyaha bifitanye isano n’inkunga yatanzwe na Mouamar Kadhafi wari Perezida wa Libya, mu matora yabaye mu 2007.

Kumva uru rubanza mu bujurire byaherukaga kwimurirwa muri Werurwe, biza kwigizwa inyuma kubera impungenge z’ubuzima zitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Sarkozy areganwa n’abarimo abahoze ari abaminsitiri Claude Guéant, Éric Woerth na Brice Hortefeux, basaba ko hateshwa agaciro iperereza ryatangijwe mu 2013 n’umucamanza Serge Tournaire. Ni nyuma y’umwaka umwe ikinyamakuru Mediapart gitangaje inyandiko ivuga ko hari amafaranga ataranyujijwe mu mucyo.

Undi urebwa n’urubanza ni umucuruzi Alexandre Djouhri, washyikirijwe u Bufaransa n’ubutegetsi bw’u Bwongereza muri Mutarama, nawe wajuriye asaba gutesha agaciro impapuro yashyiriweho zisaba ko afatwa mu 2018.

Urukiko rwatangiye kumva urubanza mu muhezo. Kugeza ubu hamaze kubazwa abantu icyenda barimo abayobozi bo muri Libya, harebwa inyandiko zavuye mu biro by’ubutasi i Tripoli n’ubuhamya butandukanye mu iperereza rimaze imyaka irindwi.

Amakuru y’aya mafaranga yanagarutsweho n’umuhungu wa Kadhafi, Seif al-Islam ubwo Se yari amaze kwicwa mu 2011, mu ijwi rye ryatambutse kuri Euronews avuga ko Sarkozy – wari ukiri perezida – agomba kubasubiza amafaranga yabo.

Ati "Nicolas Sarkozy agomba kugarura ayo mafaranga. Ni twe twateye inkunga ukwiyamamaza kwe kandi tubifitiye ibimenyetso […] Byose tuzabishyira hanze."

Mu Ugushyingo 2016, umucuruzi wabajijwe witwa Ziad Takieddine, yemeye ko hagati y’umwaka wa 2006 na 2007 yashyikirije miliyoni eshanu z’amayero Nicolas Sarkozy wari Minisitiri w’umutekano, n’umuyobozi w’ibiro bye, Claude Guéant.

Kugeza ubu nta kimenyetso simusiga kiraboneka nubwo hari ibyerekana ko hagati aho habaye ihererekanya ry’amafaranga ridasobanutse.

Sarkozy wayoboye u Bufaransa mu 2007 – 2012 akurikiranweho ibyaha bya ruswa, kwakira inkunga itemewe mu matora no guhishira inyerezwa ry’umutungo wa Leta uri Libya.

Urukiko rwanzuye ko ruzatangaza umwanzuro warwo ku ishingio ry’iperereza Sarkozy na bagenzi be bakozweho, ku wa 24 Nzeri 2020.

Sarkozy avuga ko akwiye gukingirwa n’ubudahangarwa bugenerwa perezida ku byabaye amaze gutorwa, naho ku byabaye mbere yaho, bigashyirwa mu maboko y’urukiko rwihariye rufite inshingano zo kuburanisha abagize guverinoma babazwa inshingano zabo, Cour de Justice de la République.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .