00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicolas Sarkozy yarezwe kwakira amafaranga yahawe na Gaddafi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 January 2025 saa 02:23
Yasuwe :

Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa, yongeye kwisanga mu mazi abira aho agomba kwisobanura ku byaha akekwaho, birimo kwakira amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wigeze kuyobora Libya.

Na mbere y’uko Sarkozy atangira inshingano, yashinjwe kwakira amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi, bikavugwa ko agera kuri miliyoni 50 z’Ama-Euro.

Ni ibirego uyu mugabo yakomeje gutera utwatsi, gusa biza gukaza umurego ubwo abahoze bakorana na Gaddafi barushagaho kubihamya.

Ibi byatumye iperereza ritangira amakuru akavuga ko ryari rimaze imyaka 10 yose. Kera kabaye, ibi birego byaje kugezwa mu rukiko, aho Sarkozy agomba gusobanura iby’ayo mafaranga ashinjwa kwakira.

Bivugwa ko umugambi wo guhabwa aya mafaranga watangiye mu 2006, ubwo Sarkozy yagiriraga uruzinduko muri Libya, aho yari agiye kuganira na Gaddafi ku bijyanye n’abimukira binjira mu Bufaransa badafite ibyangombwa, baturutse muri Libya.

Icyo gihe, ngo nibwo uyu mugambi wanogejwe, kuko Sarkozy yari yaramaze kubona neza ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa, kandi afite amahirwe menshi.

Umufaransa ufite inkomoko muri Liban, Ziad Takieddine, yavuze ko ari we wakoranaga na Gaddafi, kugira ngo avane amafaranga muri Libya ayashyikirize Sarkozy mu Bufaransa. Abanyamategeko ba Sarkozy bahakana aya makuru, bakavuga ko iperereza ritabashije kugaragaza icyaha cyakozwe mu bikorwa byo kwakira amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza mu 2007.

Icyaje gutungurana ni uko uyu mugabo w’umutangabuhamya, yaje kwisubira, agakuramo ubuhamya bwe, ibyatumye benshi bakeka ko ashobora kuba yarahawe ruswa n’uruhande rwa Sarkozy uri kureganwa n’abandi bantu bahoze bakorana bya hafi.

Sarkozy nabyo yabiteye utwatsi, avuga ko aba bagabo bari kumugendaho bagamije kwihorera, cyane ko u Bufaransa bwagize uruhare mu bitero byaje kuvamo urupfu rwa Muammar Gaddafi.

Mu gihe yaramuka ahamwe n’iki cyaha, Sarkozy yahanishwa igifungo cy’imyaka 10 ari muri gereza. Uyu mugabo kandi ari mu kindi gihano, aho yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe yambara igikomo cyerekana aho aherereye, arajurira ariko n’ubundi icyifuzo cye cyangwa n’urukiko.

Nicolas Sarkozy yarezwe kwakira amafaranga yahawe na Gaddafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .