Sarkozy yambitswe iki gikomo muri Gashyantare mu cyimbo cyo gufungwa umwaka umwe azira gushaka guha ruswa umucamanza, aba Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa wa mbere uhanishijwe icyo gihano.
Mu Ukuboza 2024, Urukiko rukuru rw’ubujurire rwategetse ko agomba kwambara icyo gikomo cy’ikoranabuhanga mu gihe cy’umwaka umwe, ariko ko bishoboka ko yacyamburwa mbere y’icyo gihe bitewe n’imyaka ye.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo icyo cyifuzo cyabaye impamo, aho Sarkozy yakuweho icyo gikomo nyuma y’amezi atatu arengaho gato gusa acyambitswe, k’uko byemejwe n’Ubushinjacyaha.
Sarkozy wagiye ahura n’ibirego byinshi kuva yava ku butegetsi mu 2012 atsinzwe amatora, yagiye avuga ko ari umwere, ndetse yajyanye ikirego mu rukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko gukurwaho icyo gikomo bidasobanuye ko Sarkozy ahanaguweho icyaha, ndetse ko agomba kujya amenyesha Ubushinjacyaha ingendo ateganya hanze y’igihugu, ndetse ko azajya asurwa n’abakozi babwo cyangwa akabwitaba igihe bibaye ngombwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!