Sarkozy ashinjwa ko yagerageje guha ruswa abashinzwe inzego z’ubutabera kugira ngo baburizemo iperereza ryakorwaga ku mutungo w’ishyaka rye.
Kubera iki cyaha cya ruswa umushinjacyaha yasabye ko uyu mugabo yahabwa igifungo cy’imyaka ine, muri yo ibiri akaba ariyo yamara muri gereza. Iki gihano kandi cyasabiwe uwahoze ari umunyamategeko we Thierry Herzog n’umucamanza Gilbert Azibert kubera ubufatanye bagize muri iki cyaha.
Ubwo yitabaga urukiko ku wa Mbere Sarkozy yabwiye inteko iburanisha ko atigeze akora icyaha cya ruswa yemeza ko azakomeza guhatana kugeza agaragaje ukuri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!