France24 yatangaje ko Sarkozy yatangiye kwambara igikomo cy’ikoranabuhanga ku kaguru kuva ku wa 7 Gashyantare 2025, akazakimarana umwaka.
Uyu mugabo azaba yemerewe kuva mu rugo iwe mu masaha yagenwe, yabirengaho igikomoa kigatanga impuruza.
Mu Ukuboza 2024, Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse ko Sarkozy yambikwa igikomo mu gihe cy’umwaka nyuma yo gushaka guha ruswa umucamanza.
Uwahaye France24 amakuru yavuze ko urubanza Sarkozy yajuriyemo rwasomwe mu mu ntangiriro za Gashyantare 2025 rwategetse ko yambikwa igikomo, ndetse umwunganira mu mategeko, Jacqueline Laffont yavuze ko icyemezo cyamaze gushyirwa mu bikorwa.
Urukiko rwari rwamukatiye gufungwa imyaka itatu, ibiri isubitswe na ho umwe akawumara afungiye mu rugo ariko akambara igikomo kugira ngo bashobore kugenzura ko atagenda.
Bivugwa ko ashobora gusaba guhabwa imbabazi zigenewe abafite imyaka 70 kuzamura kuko na we yayujuje muri uyu mwaka.
Sarkozy kandi amaze iminsi yitaba urukiko muri Paris cyane cyane aburana ku birego birimo icyo kwakira inkunga itemewe n’amategeko yahawe na Muammar Gaddafi mu gihe yiyamamarizaga kuyobora igihugu mu 2007.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!