Diyabanza w’iyaka 41 yavuze ko ibikorwa bye atabifata nk’ubujura kuko ahubwo ari ukwisubiza ibyari byaribwe n’abakoloni, akaba yarabitewe n’uko mu kinyejana cya 16 ibihangano ndangamateka bya Afurika byibwe n’abakoloni ariko hagatangazwa ko bitigeze byibwa.
Bwa mbere yaciwe amande agera ku 6.107 $ ku bwo gukura igihangano mu Ngoro Ndangamateka ya Louvre i Paris, akaba yari yarabanje no gucibwa andi 1.221 $ ku bwo gutwara icyari muri Musée du quai Branly-Jacques Chirac.
Gusa kuri ubu, nyuma y’icyemezo cya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Diyabanza kimwe n’abandi banyafurika benshi bashaka ko ibihangano byabo byibwe mu gihe cy’Ubukoloni byongera kugarurwa, ashobora gutuza kuko yemeye ko u Bufaransa bushobora gusubiza Afurika ibihangano byayo byajyanwe mu gihe cy’u Bukoloni.
Nyuma y’ikinyejana kirenga Inzu Ndangamateka z’i Burayi zaranze kwemera icyifuzo cyo gusubiza muri Afurika ibihangano byahakuwe mu gihe cy’ubukoloni, u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kugirana imishyikirano n’uyu mugabane mu kuwusubiza ibihangano byahakuwe birimo ibiranga umuco, amateka, iyobokamana, ubukungu n’ibindi.
Ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yageraga ku butegetsi mu 2017, yazengurutse mu bihugu bya Afurika abisezeranya ko u Bufaransa buzabisubiza ibihangano birenga 90.000, bimaze imyaka bibitse mu Nzu Ndangamurage zo mu Bufaransa.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko ryemerera gusubiza muri Benin ibihangano 26 byari biri muri Musée du quai Branly i Paris, ndetse no gusubiza ibindi muri Senegal, hari icyizere ko ibyo bihangano byose bizaba byamaze gusubizwa muri ibyo bihugu bitarenze uyu mwaka.
Kuri ubu u Bufaransa bugomba gusubiza ibihangano bigera ku 13.000 mu bihugu birimo Ethiopia, Côte d’Ivoire, Mali na Madagascar, gusa ikibazo kuri ubu kiracyari ko kugeza ubu nta gihugu na kimwe cya Afurika kiremeza itegeko ryo gusaba byemewe n’amategeko igarurwa ry’ibihangano byacyo byatwawe mu gihe cy’ubukoloni.
Bitangazwa ko hagati ya 80% na 90% by’ibihangano ndangamurage by’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bibitse hanze y’umugabane wa Afurika, bitewe n’ubukoloni, ubujura ndetse n’ubucuruzi butanyuze mu mucyo.
Ibihugu byinshi bya Afurika bisa n’ibitarakangukira gusaba ko ibihangano byabyo byibwe mu gihe cy’ubukoloni bigarurwa, ahubwo ugasanga imiryango yigenga ariyo ihora yandika isaba ko byagarurwa, gusa ngo byagaragaye ko aho bitanga umusaruro ari igihe ibihugu bibyinjiyemo bikagirana ibiganiro n’iby’i Burayi, nk’uko Nigeria yatangiye kuganira n’u Bwongereza kw’igarurwa ry’igihangano cya Benin Bronzes.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!