Ni nde waba Perezida mu gihe Trump yaba yegujwe?

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Kabiri, Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye urugendo rwo gusuzuma niba Perezida Donald Trump yatakarizwa icyizere, akamburwa inshingano zo kuyobora iki guhugu.

Iki gikorwa cya Sena gifatwa nk’urubanza rusanzwe rufite umucamanza, abunganizi mu mategeko ku mpande zombi; kizasozwa n’amatora y’abagize Sena ya Amerika, ahasabwa nibura 67 ngo Trump akurwe ku butegetsi.

Gusa bisa n’ibidashoboka kuko umubare munini w’abagize Sena bakomoka mu ishyaka ry’aba- républicain rya Trump, kandi abashyigikiye ko yeguzwa babarizwa mu ishyaka ry’aba- démocrate.

Sena ya Amerika igizwe n’aba- républicain 53, ku ba- démocrate 45 n’abandi babiri bigenga bagaragara ko babogamiye ku ruhande rw’aba- démocrate.

Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riteganya ko igihe Perezida yeguye cyangwa atakarijwe icyizere mu buryo buteganywa n’amategeko; izo nshingano zihita zihabwa Visi-Perezida uriho.

Donald Trump niyeguzwa, biteganyijwe ko yasimburwa na Visi-Perezida, Mike Pence. Mu itegeko rigena uburyo bw’urukurikirane ku bahabwa amahirwe yo kuba Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe perezida yeguye, yegujwe cyangwa yitabye Imana; nyuma ya Visi-Perezida hakurikiraho Perezida w’Umutwe w’Abadepite na we agakurikirwa n’Umuyobozi wa Sena.

Iyo hagize impamvu ituma aba bose batemererwa gusimbura Umukuru w’Igihugu, uhabwa ayo mahirwe ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, na we agakurikirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubukungu n’imari ya Leta.

Uru rukurikirane rukomereza ku munyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano, na we agakurikirwa n’Intumwa Nkuru ya Leta, hagasoza Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, umwanya utari usanzwe mu buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uko urukurikirane rw’abashobora gusimbura Donald Trump ruteye

Donald Trump w’imyaka 73 aregwa gukoresha nabi ububasha nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kubangamira ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu kirego cye harimo ibyaha bibiri: ko yasabye igihugu cy’amahanga kumufasha mu bijyanye na politiki no kuba yarabangamiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko. We ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko ari ibikorwa by’aba -démocrate byo kumushakishaho inenge, icyo yose "witch hunt".

Abadepite b’aba-démocrate bamurega bahereye ku kiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ku wa 25 Nyakanga 2019, ko yamushyizeho igitutu ngo atangize iperereza kuri Joe Biden wabaye Visi Perezida wa Amerika ku butegetsi bwa Barack Obama, umu- démocrate uhabwa amahirwe yo kuba bahangana mu matora.

Trump yakomeje gushinja ruswa Biden n’umuhungu we Hunter wemeye umwanya ukomeye mu kigo cyo muri Ukraine gikora ibijyanye n’ingufu, mu gihe Se yakurikiranaga umubano wa Amerika na Ukraine nka Visi Perezida.

Trump anashinjwa guhagarika inkunga iri muri miliyoni z’amadolari yahabwaga Ukraine mu bya gisirikare, akanifashisha inama na Ukraine muri White House nk’uburyo bwo kumvisha icyo gihugu gutangiza iperereza kuri Joe Biden.

Nyuma y’uko White House yangiye abakozi bayo kujya gutanga ubuhamya mu bikorwa biganisha ku kweguza Trump, aba-démocrate bahise bongeraho ikirego cy’uko Trump yabangamiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umucamanza John Roberts niwe uzayobora iburanisha muri Sena, abasenateri bakazaba bagize inteko y’abamamaza.

Inshingano nyamukuru y’Umucamanza Roberts ni ugukurikirana ko amategeko yose akurikizwa, ariko igihe inteko y’abacamanza yaba igaragaje ko abayigize banyuranyije ku cyemezo mu buryo bungana, niwe wagira ijambo rya nyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza