00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki gituma Abanyamerika batizera inkuru y’ibyabaye kuri World Trade Center mu myaka 23 ishize?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2024 saa 04:40
Yasuwe :

Turi ku wa 11 Nzeri 2001, Saa 8:46 z’igitondo i Manhattan muri New York, abantu benshi bamaze kugera ku kazi, abandi benshi bari kugana mu biro bakoreramo.

Muri ako kanya, indege y’Ikigo cya American Airlines yisekuye ku nyubako ya ruguru ya World Trade Center, hagati y’amagorofa ya 93 na 99, urusaku rudasanzwe n’umuriro bihita bikwira ikirere cyose.

Nyuma y’iminota 18, indi ndege ya United Airlines nayo yisekuye ku nyubako yo hepfo ya World Trade Center, isenya amagorofa ari hagati ya 77 na 85 ako kanya.

Muri icyo gitondo, Perezida George W. Bush yari ari kuganira n’abana bato, ari na bwo yamenyeshwaga inkuru y’incamugongo, y’uko Amerika yagabweho igitero cy’iterabwoba.

Perezida George W. Bush yari yagiye gusura abana mu gitondo cyagabweho igitero cy'iterabwoba

Mu gihe iby’i New York bitarasobanuka, i Washington byari birimo gucika kuko indege ya American Airlines yagonze igice cy’inzu ikoreshwa n’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo muri Amerika izwi nka Pantagon. Iki gitero cyagabwe nyuma y’iminota 34 ibindi bibaye.

Mu Biro by'Igisirikare cya Amerika, Pentagon, haguye indege nubwo hari abavuga ko harashwe misile

Ku rundi ruhande, abantu benshi ntabwo batekerezaga ko inyubako zagonzwe n’indege zihita zigwa, ari nayo mpamvu benshi muri bo bakomeje kuguma hafi zayo, abandi binjiramo bajya gutabara ndetse ibi biri mu byatumye umubare w’abahitanwe n’iki gitero uzamuka, dore ko abantu 2977 baguye muri iki gitero.

Benshi birutse bahunga ivumbi ryinshi ryatumutse nyuma y'uko World Trade Center isenyutse

Ahagana Saa tatu na 59, inyubako y’epfo ya World Trade Center yaraguye, nyuma y’iminota 56 yari imaze iri kugurumana. Hashize iminota 29, indi nyubako ya ruguru nayo yaraguye.

Nyuma y’amasaha arindwi iri sanganya ribaye, indi nyubako yari hafi yazo, izwi nka World Trade Center 7 na yo yarasenyutse, ubuyobozi buvuga ko yaguye kuko ibishashi by’umuriro byaturutse kuri World Trade Center byayiguyeho, kimwe n’ibindi bisigazwa byayo ubwo yasenyukaga.

Gusa ku bw’amahirwe, iyi nyubako yari ifite amagorofa 47 nta muntu n’umwe wayiguyemo kuko abayikoreramo bose bari basohotse.

Ibibazo biracyari byinshi

Icyakora nubwo ibi byose byabaye, magingo aya hejuru ya 50% by’Amanyamerika ntabwo bizera ko Leta yabo yababwiye ukuri kuzuye ku byabaye kuri uwo munsi.

Ikibazo cya mbere cyibajijwe cyashingiwe ku buryo izi nyubako zasenyutsemo. Nk’ubu, izi nyubako zasenyutse mu buryo ibice byo hejuru bigwa mu biri munsi yabyo, uburyo busanzwe bukoreshwa n’ubundi mu gusenya inyubako ndende ziri ahantu hari ibindi bikorwaremezo byinshi.

Ibi bamwe babiheraho bavuga ko imbere mu nyubako za World Trade Center, hari harimo ibiturika byateguwe mbere, bigamije kuza gusenya iyi nyubako cyane ko mbere y’iminsi mike ngo iyi nyubako isenyuke, ascenseur zayo zari zikirimo gukorerwa amavugurura, bigakekwa ko niba koko ibyo bisasu byarashyizwemo, byaba byarakozwe muri icyo gihe cyo kuvugurura ascenseur.

Icyakora abahakana ibi bavuga ko bitewe n’igihe inyubako yamaze ishya, byageze ubwo ibyuma byayo bidashobora gukomeza kwikorera igice cyayo cyo hejuru, ari nabwo yahereye aho igwa munsi yayo.

Ku rundi ruhande, izi nyubako za World Trade Center zari zubatswe mu byuma bikomeye, ari na wo wari umwihariko wazo. Ibyuma byari byubatse izi nyubako byari bikomeye cyane ku buryo bitashobora gushya ngo bikongorwe na mazutu y’indege.

Nibura buri nyubako yari igizwe n’ibyuma bipima toni zirenga ibihumbi 100, icyakora abahakana ibi bavuga ko bitewe n’uko hashize igihe kinini umuriro uri gutwika ibyuma, byageze aho bigacika intege, bikarangira iguye.

Ikindi cyibajijweho na benshi ni uburyo inyubako ya World Trade Center yaguyemo, na bwo bwaketsweho kuba ari ugusenywa mu buryo bwateguwe. Ikindi cyatunguranye, ni uko BBC yatangaje ko iyi nyubako yasenyutse nyamara itarasenyuka, bigakekwa ko wari umugambi wapanzwe mbere y’igihe.

Ikindi kidasanzwe ni uko iyi nyubako yakoreshwaga cyane n’inzego zikomeye, dore ko nk’urwego rw’iperereza rwari rufite ibiro muri iyi nyubako, ari nako byari bimeze ku rwego rushinzwe iperereza n’ibindi.

Andi makuru avuga ko iyi nyubako yari imaze iminsi mike yishyuriwe ubwishingizi, burimo n’ubwishingizi mu gihe yasenyuka bigizwemo uruhare n’ibikorwa by’iterabwoba, ubwoko bw’ubwishingizi butari bumenyerewe cyane muri ibyo bihe, cyane ko ibyago by’uko Amerika yagabwaho ibitero by’iterabwoba byari hasi cyane.

Gusa iperereza ryasohotse muri raporo yakozwe ku cyayiteye gusenyuka, rigaragaza ko yazize umuriro wari mu magorofa atandukanye, waturutse ku bishashi by’umuriro wa World Trade Center. Uyu muriro ngo wakomeje kwaguka, biza kurangira uyisenye.

Ikindi kibajijweho ni igitero cyagabwe kuri Pentagon. Iki gitero cyagabwe n’indege yari ifite metero 38 z’ubugari, ariko umwobo w’ahangiritse wari ufite metero 20 z’ubugari gusa. Ibi bamwe babiheraho bavuga ko aha hataguye indege, ahubwo harashwe n’igisasu cya misile, ibintu Pantagone yahakanye yivuye inyuma.

Hejuru y’ibi byose, hibazwa uburyo indege enye zose zashimuswe n’abiyahuzi nta rwego na rumwe muri Amerika rubifitiye amakuru, nyamara raporo yasohotse mu 2004, yaragaragaje ko inzego z’ubutasi za Amerika zari zifite amakuru y’uko ibi bitero bishobora kuzagabwa kuva mu mpeshyi y’uwo mwaka, ariko zikabyihorera ntizigire icyo zikora kugira ngo zibikumire.

Muri rusange, hari byinshi bikibazwa magingo aya, nyuma y’imyaka 23 iri sanganya ribaye ari na yo mpamvu Abanyamerika benshi batizera ibyabaye byose, bakavuga ko byakozwe kuko Amerika yari ikeneye kubona aho ihera ijya gushoza intambara muri Afghanistan na Iraq.

Amerika yagiye muri Iraq ivuga ko igiye gushaka intwaro kirimbuzi zikorwa n’icyo gihugu, icyakora izi ntwaro ntizigeze zigaragazwa kugeza n’uyu munsi.

Byari agahinda ku baturage ba Amerika
Baba abari mu ndege n'abo zasanze mu nyubako za World Trade Center, harokotse ngerere
Inzego z'umutekano zahuye n'akazi katoroshye. Uyu yari ari kuruhuka nyuma y'umwanya munini bari mu butabazi bw'ibanze
Ikarita igaragaza inzira indege zanyuzemo mbere yo kugongeshwa inyubako muri Amerika
Perezida George W. Bush abwirwa ko Amerika yagabweho ibitero by'iterabwoba
Byari amarira ku bafite ababo baguye muri iki gitero
Perezida Bush ubwo yasuraga ahagabwe ibitero, yijeje abaturage ko Amerika igiye kwihorera
Uyu munsi ni umwe mu mibi cyane Amerika yahuye na yo mu kinyejana cya 21
Imiturirwa ya World Trade Center yasenywe n'ibitero, abari bayirimo bahasiga ubuzima
Al Qadi ashinjwa kuba umwe mu bateye inkunga ibitero bya Al Qaeda, icyakora ntiyigeze abibazwa
Saddam Hussein ari mu bafashwe akekwaho intwaro kirimbuzi no gukorana n'imitwe y'iterabwoba
Indege zagonze imiturirwa ya World Trade Center zari zitezemo ibisasu byahise biturika
Ahari hahagaze imituririrwa y'akataraboneka i Manhattan uwo munsi hasigaye amatongo
Iki gitero cyasize inkomere nyinshi
Byari agahinda n'amarira: Abashinzwe umutekano baha icyubahiro ibihumbi by'abaguye muri iki gitero
Bamwe banze gupfira imbere mu nzu, bakiroha hasi bahanutse ku magorofa yo hejuru
Indege za Leta zagerageje gutabara ariko ibyangirika byari byamaze kwangirika
Imyotsi ipfupfunuka ubwo iminara ya World Trade Center yari imaze kugabwaho ibitero
Mu isaha imwe gusa iminara yari imaze gusenyuka
Abanyamaguru biruka bahunga
Uyu yari arokotse igitero
Ishusho ya WTC mbere yo gusenywa
Mu Biro by'Igisirikare cya Amerika, Pentagon, haguye indege nubwo hari abavuga ko harashwe misile
Ahahoze hubatse izi nyubako hacanwe urumuri mu rwego rwo kwibuka isanganya ryahabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .