00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni cyo kizaba ari kirekire ku Isi: Iby’ingenzi ku kiraro kiri kubakwa mu Bushinwa

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 16 April 2025 saa 10:51
Yasuwe :

U Bushinwa bwatangaje ko buzataha ikiraro cya Huajiang Grand Canyon muri Kamena 2025, kizaba ari icyo cya mbere kirekire ku Isi.

Iki kiraro kiri kubakwa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa mu ntara ya Guizhou. Kiri ku mugezi wa Beipan, kikagira uburebure bwa metero 2890.

Ikiraro cya Huajiang Grand Canyon cyatangiye kubakwa tariki 18 Mutarama 2022, ubu kikaba kimaze gutwara miliyoni ziri hagati ya 280 na 350 z’amadolari ya Amerika. Cyubakishijwe ibyuma bipimye toni ibihumbi 22.

Iki kiraro gihereye mu Ntara yiganjemo imisozi myinshi. Cyubatswe mu rwego rwo koroshya ingendo zaho. Byitezwe ko kizagabanya igihe abantu bakoreshaga batembererayo kuko kizagera ku munota umwe kivuye ku masaha abiri.

Zhang Shenglin, Enjeniyeri mukuru w’ikigo cya Guizhou Highway Group kiri kubaka iki kiraro, yavuze ko imirimo yo kucyubaka igeze ku kigero cya 95%.

Zhang yagize ati "Uyu ni umushinga munini uzanyeganyeza Isi kandi uzaba uwa mbere mu byerekezo byombi ndetse uzagaragaza imbaraga z’u Bushinwa mu kubaka ibikorwaremezo.”

Kugeza ubu, hafi kimwe 50% by’ibiraro 100 birebire ku Isi biri mu Ntara ya Guizhou ndetse mu icumi bya mbere, u Bushinwa bufitemo birindwi.

Ibindi biraro birebire bitatu muri ibi 10, ni Yavuz Sultan Selim Bridge cyo muri Turukiya, Millau Viaduct cyo mu Bufaransa ndetse na Baluarte Bridge cyo muri Mexique.

Imirimo yo kubaka iki kiraro igeze kuri 95%
Huajiang Grand Canyon ni yo izaba ikiraro kirekire ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .