New Zealand: Umurwayi wa nyuma wa Coronavirus yakize, hashize iminsi 17 nta bwandu bushya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kamena 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko iki gihugu cyabashije guhagarika icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko umurwayi wa nyuma wabashije kumenyekana ko yayanduye muri iki gihugu, yayikize.

Ni ku nshuro ya mbere guhera ku wa 28 Gashyantare muri iki gihugu nta murwayi urimo kubarwa ko mu mubiri we harimo Coronavirus.

Hashize kandi iminsi 17 muri iki gihugu nta murwayi mushya uboneka, cyangwa se ngo hagire uwo iyi ndwara ihitana. Nyamara muri iyo minsi hamaze gupimwa abantu 40.000. Umurwayi mushya aheruka gutangazwa muri iki gihugu ku wa 22 Gicurasi 2020.

Abantu bose byemejwe ko banduye Covid-19 muri icyo gihugu ni 1154, wakongeraho n’umubare byaketswe ko urwaye iyi virus ariko ntibyemezwe n’abaganga, bakaba 1504.

Abantu bose hamwe bapimwe ni 294.848.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje, Minisitiri w’Intebe Ardern yatangaje ko hagiye kubaho gufungura ibikorwa byinshi nyuma y’intambwe yatewe, nubwo hatazabaho kwirara ngo hato icyorezo kitabahindukirana.

Yagize ati “Dufite icyizere ko magingo aya twabashije guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus muri New Zealand, ariko kuyirandura burundu byo ntabwo biragera, ni urugendo rukomeza.”

“Birashoboka ko tuzabona ubundi bwandu, nshaka kubisubiramo, dushobora kuzabona ubundi bwandu ariko ntabwo bizaba bivuze ko twananiwe, ni ko iyi virus imeze. Ariko nibibaho, tugomba kuba twiteguye.”

Yavuze ko iki gihugu kigiye gushyira imbaraga nyinshi ku mipaka, aho umuntu wese ucyinjiramo agomba gushyirwa mu kato.

Abahanga bavuga ko zimwe mu ngamba zafashije iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni eshanu guhagarika iki cyorezo, harimo imiterere yacyo, aho iki kirwa cyo ku mugabane wa Oceania, kiri cyonyine mu nyanja ya Pacifique. Hakiyongeraho igihe byafashe ngo icyorezo kigere mu gihugu, kikabona umwanya wo kubanza kwitegura.

Iki gihugu kandi cyihutiye gufunga ibikorwa byose ubwo icyorezo cyari kimaze kugera mu gihugu.

Abantu 22 nibo bapfuye muri New Zealand bazize icyo cyorezo.

New Zealand yabashije guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .