Iyi ntambara yateye ibura ry’ibiryo by’inkoko ku isi bitewe n’ibura ry’ibinyampeke bikorwamo ibyo biryo ahanini byaturukaga muri ibyo bihugu.
CNN ivuga ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibiciro by’amagi byazamutse kurusha ibindi byose by’ibiribwa kuko byageze ku rugero rwa 60% mu mwaka ushize ugereranyije n’aho byari biri mu 2021. Mu Buyapani naho ibiciro by’amagi byazamutse ku rugero rwo hejuru mu mateka y’icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, muri New Zealand hazwiho abantu barya amagi cyane kurusha ibindi bihugu byinshi ku isi, ibintu byafashe indi ntera ku buryo abaturage batangiye gushakisha kuri murandasi babaririza aho bavana inkoko zo korora kugira ngo bizere umutekano wo kuba babasha kwibonera amagi ubwabo batagombye kujya mu isoko.
Kugeza ku wa Kabiri w’iki cyumweru, imibare igaragaza ko abo muri New Zealand bashakishaga kuri interneti amakuru afite aho ahuriye n’inkoko, yaba ajyanye no kuzibona, ibikoresho nkenerwa mu kuzitaho n’ibindi, biyongereye ku rugero rwa 190% muri uku kwezi ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihe nk’iki ukwezi gushize.
Millie Silvester, umuvugizi w’ikigo cya Trade Me, yabwiye CNN ko “kuva mu ntangiriro za Mutarama, twabonye abashakisha bagera ku bihumbi 65 babaza ibyerekeranye no kwita ku nkoko birimo ibyo kurya n’ibyo kuzigabuririraho.”
Iri bura ry’amagi rinahangayikishije cyane abasanzwe bakora imigati muri icyo gihugu kubera ko batakiri kubona ayo bifashisha mu bikorwa byabo.
Amakuru agaragaza ko muri New Zealand abafite inkoko bashaka kugurisha bari kuzisaruramo akayabo kuko igiciro cy’inkoko imwe kiri kwikuba kabiri ugereranyije n’uko byari bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!