Itegeko ryemera ‘euthanasie’[guhuhura umurwayi ubisabye muganga] nka serivisi yemewe n’amategeko rinashyigikiwe na Minisitiri w’Intebe muri New Zealand, Jacinda Ardern, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu Ugushyingo 2021, aho nibura bizajya bibanza kwemezwa n’abahanga mu buvuzi.
Iri tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa, umurwayi uzemererwa guhuhurwa mu gihe abisabye, agomba kuzaba ari umuntu ufite ubwenegihugu bwa New Zealand cyangwa akaba umuturage w’iki gihugu ugituyemo by’igihe kirekire, kandi atari munsi y’imyaka 18 y’ubukure.
Ribinyujije kuri Facebook, ishyaka ACT ryo muri iki gihugu ryashimiye leta n’abaturage muri rusange, kuba abarenga 65% bemeje ko serivisi yo guhuhura umurwayi urembye izwi nka ‘euthanasie’ ishyirwa mu zindi zitangwa mu buvuzi zemewe n’amategeko.
Matt Vickers wahirimbaniye ko ‘euthanasie’ iba serivisi yemewe n’amategeko, yabwiye BBC ko kuba iri tegeko rigiye gushyirwa mu bikorwa ari nk’intsinzi kuri we.
Nyuma y’uko umugore we Lecretia Seales apfa asaba guhabwa iyi serivisi kubera ububabare yari amazemo igihe ariko ntayihabwe, Matt Vickers yatangije ubukangurambaga bwo gusaba ko iyi serivisi yakwemerwa n’amategeko. Ibi byatumye mu 2016 yandika igitabo yise “Lecretia’s Choice: A Story of Love, Death and the Law"
Icyakora iyi serivisi ntabwo izajya ihabwa umuntu wese uyisabye, kandi hazajya habanza gukorwa ubugenzuzi n’ubushishozi byimbitse ku busabe bw’ushaka kuyihabwa.
Uhabwa iyi serivisi, azajya aba afite uburwayi bukomeye, kandi budashobora gukira, ingingo izajya isuzumwa n’inzobere mu by’ubuvuzi, zizajya ziba ziri kumwe n’umuganga uhagarariye guverinoma.
Itegeko ryemerera abaganga guhuhura umurwayi ubibasabye muri New Zealand, ryamaze gutorwa n’abaturage barenga 65%. Ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu, bizatangazwa ku mugaragaro, ku wa 6 Ugushyingo 2020, maze iri tegeko rizatangire gushyirwa mu bikorwa mu Ugushyingo 2021.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!