00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

New York igiye kwishyura abaturage kugira ngo bikingize, u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Meya y’Umujyi wa New York, Bill de Blasio, yatangaje ko abatuye New York batarikingiza Covid-19, bashyiriweho agahimbazamusyi k’amadolari 100 kugira ngo bemere kwikingiza.

Aya mafaranga azajya ahabwa umuntu wikingije ku nshuro ya mbere, ni mu gihe urukingo n’ubundi ruzajya rutangirwa ubuntu.

Abanyamerika bari munsi ya 50% nibo bamaze kwikingiza icyorezo cya Covid-19, ni ukuvuga abahawe inkingo inshuro ebyiri , gusa ubwiyongere bw’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta, buri gutuma imibare y’abandura n’abitaba Imana irushaho kwiyongera.

Ku mpuzandengo, Abanyamerika ibihumbi 50 bari kwandura Covid-19 ku munsi, mu gihe bikekwa ko nta gikozwe, iyi mibare yagera ku bantu ibihumbi 100 mu bihe by’itumba riteganyijwe mu mezi atatu ari imbere.

Icyemezo cyo kwishyura abantu kugira ngo bikingize cyakuruye impaka, kuko hibazwa uko bizagendekera abikingije ndetse n’impamvu hatafashwe izindi ngamba zirimo gutegeka ko abantu batarikingiza kutemererwa kujya ahantu hahurira abantu benshi.

Hagati aho, Ikigo Gishinzwe Kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri Amerika (CDC) cyasabye Abanyamerika bose barimo n’abikingije, gukomeza kwambara agapfukamunwa nyuma y’amezi abiri batangaje ko abantu bakingiwe bashobora kugakuramo.

Abatuye mu Mujyi wa New York bagiye kujya bishyurwa 100$ kugira ngo bemere guterwa inkingo za Covid-19

===============================================

U Burusiya bwatangiye kwivanga mu matora y’abadepite ategerejwe muri Amerika

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje u Burusiya kuba bwaratangiye gutegura ibitero by’ikoranabuhanga ku matora y’abadepite n’abasenateri ategerejwe mu Ugushyingo umwaka utaha.

Muri aya matora azwi nka ‘Midterm elections’, imyanya 435 y’abadepite izahatanirwa mu gihe imyanya 34 mu 100 y’abasenateri nayo izahatanirwa.

Biden yavuze ko u Burusiya bwatangiye ibikorwa byo kwivanga mu itegurwa ry’ayo matora binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Hagati aho, intumwa z’u Burusiya na Amerika zahuriye mu Busuwisi mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi bishobora gukomeza guteza imbere imikoranire, na cyane ko ari ibihugu bikomeye mu bya gisirikare, ariko bimaze iminsi bitumvikana ku ngingo nyinshi.

Perezida Biden yavuze ko u Burusiya bwatangiye kwivanga mu matora y'abadepite n'abasenateri ategerejwe mu mwaka utaha muri icyo gihugu

=================================================

Tunisia: Perezida ari gushinjwa kubangamira itangazamakuru

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, ari gushinjwa kubangamira ibikorwa by’itangazamakuru mu gihugu cye, ibifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ari kugerageza kubuza uruvugiro abamunenga ku byemezo amaze iminsi afata.

Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi muri Tunisia, Perezida Saied yirukanye Minisitiri w’Intebe ndetse anambura Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwayo.

Ibi byakuruye impaka kuko abatavuga rumwe nawe bagiye mu mihanda bavuga ko ibyo Perezida yakoze atabyemererwa n’amategeko, ndetse bamwe batangira kumusaba kwegura.

Amakuru avuga ko Polisi ya Tunisia yatangiye kugenzura cyane ibinyamakuru bikorera muri icyo gihugu, birimo ibiro bya televiziyo ya Al Jazeera, aho biherutse gusakwa n’inzego z’umutekano, abanyamakuru bakamburwa ibikoresho byabo birimo mudasobwa n’ibindi bitandukanye.

Perezida Saied yirukanye Umuyobozi wa Televiziyo y’Igihugu, (Wataniya), Lassaad Dahech, bikekwa ko amuziza kwakira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakanenga ibikorwa bye, agatinya ko bishobora gukomeza gukwirakwiza amakimbirane.

Muri iyi minsi Perezida Saied amaze iminsi yirukana abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, barimo umuyobozi wa Minisiteri y’Umutekano n’abandi bakomeye.

Inzego z'umutekano ziri mu mihanda y'Umurwa Mukuru Tunis muri Tunisia, aho zishinjwa kubangamira ibigo bikomeye by'itangazamakuru muri icyo gihugu

==================================================

Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyo kugira Israel indorerezi muri AU

Leta ya Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) bwo kugira Israel indorerezi muri uwo Muryango.

Israel yagizwe indorerezi muri AU nyuma y’imyaka 20 yambuwe ubwo burenganzira, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel ikavuga ko iki cyemezo kizateza imbere imikoranire y’impande zombi, zigafatanya mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba biri kwimukira ku Mugabane wa Afurika.

Ibi ariko ntibyashimishije Afurika y’Epfo, idasanzwe ifitanye umubano mwiza na Israel kuva mu 1995. Iki gihugu cyashinje ubuyobozi bwa AU ‘kutagisha inama ibihugu binyamuryango’ ndetse iki cyemezo kikaba gifashwe mu gihe Israel yari imaze iminsi mu mirwano n’umutwe wa Hamas, yatumye Israel irasa ibisasu rutura mu gace ka Gaza kari muri Palestine bigahitana abantu barenga 250.

Afurika y’Epfo ivuga ko ‘mu gihe Israel ititeguye kuganira ku kugaruka amahoro hagati yayo na Palestine, idakwiye guhabwa uburenganzira bwo kuba indorerezi’.

Afurika y’Epfo isanzwe ifitanye umubano na Palestine kuva mu 1995.

Leta ya Afurika y'Epfo yamaganye icyemezo cy'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika cyo kugira Israel indorerezi muri uwo Muryango

=================================================

Abashakashatsi baburiye Isi ku iyangirika rikabije ry’ikirere

Mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru ‘Journal BioScience’ bwagaragaje ko ibimenyetso byose byerekana ko ubushyuhe buri ku Isi buzatera ikiremwamuntu ibyago bitagira ingano mu myaka iri imbere.

Aba bashakashatsi bagendeye ku nkingi 31 zigira uruhare mu miterere y’ikirere cy’Isi, zirimo ubushyuhe bw’inyanja, ubwiyongere bw’umwuka wa CO2 mu kirere, igabanuka ry’urubura, ubwiyongere bw’inkongi z’umuriro n’ibindi bitandukanye, banzura ko Isi ikwiye gukora iyo bwabaga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Bavuze ko nk’ishyamba rya Amazon riri muri Brazil, risigaye rigira uruhare mu kohereza CO2 mu kirere aho kuyakira, bitewe n’uko iryo shyamba risigaye rikunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro mu buryo budasanzwe, mu gihe ubuso bwaryo babwo buri kugabanywa mu buryo buteye impungenge.

Uretse amazon, ubushyuhe budasanzwe bwongereye inkongi z’umuriro muri Australie na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bihugu nka Canada bitajyaga bihura n’ubushyuhe budasanzwe.

Ku rundi ruhande, ubushyuhe bw’amazi y’inyanja bwagaragaye mu 2019, buri ku kigero cyo hejuru kurusha indi myaka yose, kandi iyo amazi y’inyanja ashyushye, azamuka ari menshi mu kirere mu buryo bw’umwuka (evaporation) noneho agateza imvura zigwa zifite ubukana budasanzwe, ari nazo zimaze iminsi zibasiye ibihugu birimo u Buhinde, u Bwongereza, u Bushinwa, u Budage, Nigeria n’ibindi bitandukanye.

Aba bashakashatsi bajya inama z’uko ibikorwa byo kugabanya umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere bikwiye kwihutishwa, kuko n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere ziri ku muvuduko uruta uwatekerezwaga mbere.

Abashakashatsi bavuze ko inkongi zikomeye z'umuriro ndetse n'imyuzure idasanzwe bizakomeza kwiyongera ku Isi bitewe n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .