00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neuralink ya Elon Musk iri gukorwaho iperereza ku guhohotera inyamaswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2022 saa 10:12
Yasuwe :

Sosiyete Neuralink y’umuherwe Elon Musk, irimo gukorwaho iperereza ku kuba ihohotera inyamaswa, ni nyuma y’uko bamwe mu bakozi bayo batangaje ko igerageza rizikorerwaho rituma zigira ububabare butari ngombwa ndetse zimwe zigapfa.

Neuralink ni sosiyete yatangijwe mu 2016, intego yayo ni gufasha abantu bafite ubumuga (Paraplegic and tetraplegic) kubasha kugira ibikorwa bimwe na bimwe bakora hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi sosiyete iri gukora akuma [microchip] gashyirwa ku bwonko kagafasha abantu bafite ingingo zabaye ’paralysé, kongera kugenda no gukira ubundi burwayi bufata ubwonko.

Neuralink yabanje kugerageza izi microchips ku nkende yitwa Pager n’ingurube yitwa Gertrude zo muri Amerika.

Iperereza irimo gukorwaho ryatangijwe mu mezi ashize na Minisiteri ishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuhinzi n’Ubworozi bisabwe n’Umushinjacyaha Mukuru nk’uko Reuters yabyanditse.

Rishingiye ku itegeko rirengera inyamaswa, ari naryo riteganya uko ubushakashatsi bukorerwa ku nyamaswa n’uburyo zitabwaho.

Abakozi barenga 20 ba Neuralink babajijwe, bavuga ko igitutu bashyirwaho na Elon Musk cyo kwihutisha igerageza rikorerwa ku nyamaswa gituma hari ubushakashatsi butagera ku ntego bigatuma inyamaswa nyinshi zicwa.

Elon Musk aravugwaho gushyira igitutu ku bakozi bigatuma inyamaswa zihohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .