00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yirengagije igitutu cy’amahanga, arahira gukomeza intambara muri Gaza

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 28 May 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zizakomeza kugaba ibitero mu gace ka Rafah kari muri Gaza, nubwo igitutu cy’amahanga gikomeje kuba cyinshi kuri iki gihugu, ahanini bitewe n’ibitero bikomeje kwica abaturage b’inzirakarengane.

Israel iherutse kugaba igitero karundura cyahitanye abaturage barenga 45, gituma ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi, yose inenga imyitwarire y’iki gihugu.

Icyakora kuri Netanyahu, yavuze ko adafite gahunda yo guhagarika iyi ntambara, nubwo yemeye ko mu ntambara hashobora kubamo amakosa atuma abaturage b’inzirakarengane bahasiga ubuzima.

Netanyahu yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ko Ingabo za Israel zitazahagarika ibi bitero muri Gaza mu gihe zizaba zitaragera ku ntego nyamukuru zihaye, ari yo gusenya burundu umutwe wa Hamas zifata nk’uw’iterabwoba.

Ku rundi ruhande, Algeria yasabye Inama y’igitaraganya y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) gashinzwe Umutekano yiga kuri iki gitero cya Israel muri Rafah, cyakurikiye icyemezo ICJ yafashe mu cyumweru gishize cyo gutegeka Israel guhagarika intambara, icyemezo Israel yateye utwatsi.

Igitero cy’ingabo za Israel muri Rafah cyakurikiye icyo umutwe wa Hamas wari uherutse kugaba i Tel Aviv mu masaha make yari yabanje. Ni mu gihe hari hakomeje imishyikirano iyobowe n’ibihugu birimo Qatar na Misiri, igamije gufunguza imbohe zafashwe na buri ruhande.

Ingabo za Israel zizakomeza ibitero muri Rafah, nubwo igitutu cy'amahanga gisaba ko bihagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .