Muri Nzeri 2024 nibwo habayeho iturika ridasanzwe ry’ibyombo ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu itumanaho ry’abantu bahuriye ku ntego imwe, Pagers.
Abantu 42 nibo bapfuye, mu gihe abandi basaga 3500 bakomeretse.
Ibi bikiba Hezbollah yahise ivuga ko Israel ibifitemo uruhare, gusa yo yirinda kugira icyo itangaza.
Amakuru dukesha Russia Today avuga ko ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari mu nama ya Guverinoma yemeye uruhare rw’igihugu cye muri iki gitero.
Ati “Operasiyo yo guturitsa pagers no kwica Hassan Nasrallah (wari Umuyobozi wa Hezbollah) zarakozwe nubwo hari abantu bakomeye mu rwego rw’umutekano babirwanyaga.”
Ibyavuzwe na Netanyahu byashimangiwe n’Umuvugizi we, Omer Dostri, wemereye CNN na AFP koko ko uyu mugabo ari we watanze uburenganzira bwo guturitsa ibi bikoresho by’itumanaho.
Hezbollah ni umutwe ukorera muri Liban, uterwa inkunga na Iran ukaba utajya imbizi na Israel ndetse impande zombi zimaze iminsi mu ntambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!