00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yarahiriye gukomeza ibitero muri Liban na Gaza, aburira Iran

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 September 2024 saa 05:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yarahiye ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza kugaba ibitero bigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ufite ibirindiro muri Liban na Hamas ikorera muri Palestine, aburira Iran mu gihe yagerageza kongera gutera Israel.

Ni ubutumwa yatangiye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri guteranira ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 27 Nzeri 2024, mu gihe ingabo z’igihugu cye zimaze iminsi itanu zigaba ibitero kuri Hezbollah muri Liban.

Kuva tariki ya 23 Nzeri, abantu barenga 700 bamaze gupfira mu bitero by’ingabo za Israel muri Liban. Minisitiri w’Ubuzima wa Liban, Firas Abiad, yatangaje ko harimo 25 bishwe kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Mu gihe Israel ihanganye na Hezbollah ni na ko ikomeje ibitero kuri Hamas muri Gaza kuva mu Ukwakira 2023. Minisiteri y’Ubuzima muri iyi ntara yemeza ko Abanya-Palestine barenga 41.000 ari bo bamaze kwicwa.

Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gusaba ko Israel ihagarika ibitero muri Gaza, Netanyahu yatangarije Inteko Rusange ko biteguye kubihagarika ariko mu gihe abarwanyi ba Hamas barambika intwaro, bakamanika amaboko. Naho ngo bitabaye ibyo, uyu mutwe uracyari ikibazo ku mutekano w’igihugu cyabo.

Yibukije kandi uko ubwo Hamas yagabaga ibitero muri Israel byapfiriyemo abantu 1200 tariki ya 7 Ukwakira 2023, yashimuse abantu barenga 250, asobanura ko 154 ari bo bamaze kurekurwa. Yavuze ko atazatuza mu gihe abandi bakiri mu maboko y’uyu mutwe batararekurwa.

Netanyahu yatangaje ko ubwo Hamas yari imaze gutera Israel, Hezbollah na yo yateye igihugu cyabo, asobanura ko iyi ari imwe mu mpamvu zatumye uyu mutwe ukorera muri Liban na wo werekezwaho imbunda.

Uyu muyobozi yagaragaje ko ingabo za Israel zizakomeza kurasa ku birindiro bya Hezbollah, asaba abaturage bo muri Liban kutemera ko abarwanyi b’uyu mutwe babihishamo kuko byakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yasobanuye ko ubwo Hezbollah yarasaga roketi na misile mu majyaruguru ya Israel, abaturage babarirwa mu bihumbi 60 bari batuye muri iki gice bahunze, asezeranya ko azatuza mu gihe bazaba batashye.

Ati “Birarambiranye! Ntabwo tuzaruhuka kugeza ubwo abaturage bacu bazasubira mu ngo zabo. Ntabwo twakwemera ko umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano mu majyaruguru ukora ubwicanyi busa n’ubwa tariki ya 7 Ukwakira.”

Inshuro nyinshi Leta ya Israel yagaragaje ko ubushobozi Hamas na Hezbollah bifite bwaturutse mu bihugu birimo Iran, asobanura ko iki gihugu gifite umushinga mugari wo gukora intwaro kirimbuzi kibangamiye umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Netanyahu yagaragaje ko akizirikana ibitero ingabo za Iran hamwe n’umutwe w’Aba-Houthis wo muri Yemen byagabye kuri Israel muri Mata 2024, byihorera ku gitero Israel yagabye kuri Ambasade ya Iran muri Syria.

Byavuzwe ko Iran ishobora kuba igitekereza kugaba ibindi bitero muri Israel, ihorera Ismail Haniyeh wahoze ari umuyobozi wa Hamas ku rwego rwa politiki, wiciwe i Tehran ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Masoud Pezeshkian.

Netanyahu yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko ukuboko kwa Israel nta hantu kutagera muri Iran, ateguza ko Iran niyongera kugaba ibitero ku gihugu cyabo, na cyo kizayirasa. Ati “Mfitiye ubutumwa abanyagitugu ba Tehran. Nimuturasa, tuzabarasa.”

Yagaragaje ko Israel izakomeza kurwanya umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi, asaba Umuryango w’Abibumbye gufatira iki gihugu ibihano.

Netanyahu yatangaje ko Israel izatuza mu gihe Hezbollah na Hamas bitazaba bikibangamira umutekano wayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .