Ibi Netanyahu yabitangarije i Yeruzalemu tariki 16 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, wari mu ruziduko muri icyo gihugu.
Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko Amerika ishaka gufata ubutaka bwa Gaza ikimura ababutuyeho bose bakajya mu bindi bihugu, noneho ikahatunganya neza kandi hakajya mu biganza byayo.
Icyo gitekerezo ariko cyahise cyamaganirwa kure n’abantu n’inzego zinyuranye aho nk’Umuryango w’Abibumbye watangaje ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gufata agace ukakimuramo abantu ku ngufu bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Bamwe mu badipolomate bo muri Amerika na bo ntibemeranya na Donald Trump kuri icyo cyifuzo kuko bavuga ko gitangaje, gusa bakabona nibura kigaragagara nk’uburyo bushya bwo gushaka umuti w’amakimbirane utandukanye n’ibimaze igihe ntacyo bitanga.
Netanyahu yaganiriye na Rubio kuri icyo cyifuzo cya Perezida Trump ndetse bemeranya ko Amerika na Israël biri mu murongo umwe wo gukemura ikibazo cya Gaza.
Netanyahu ariko yongeyeho ko Gaza izahura n’icyo yise ‘irembo rijya ikuzimu’ niramuka itarekuye imbohe zose za Israël ifite nk’uko babyemeranyije mu masezerano y’agahenge k’intambara amaze iminsi ashyirwa mu bikorwa n’impande zombi aho zahagaritse imirwano.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza itaganza ko mu mezi 16 intambara hagati ya Israël na Hamas imaze, abagera ku 48.200 ku ruhande rwayo bamaze kuyigwamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!