Mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama 2025, Benjamin Netanyahu yavuze ko Hamas itubahirije isezerano ryo gutanga amazina y’abagomba kurekurwa.
Yagize ati “Ntidushobora gukomeza ibi kugeza igihe tuzabonera urutonde urutonde rw’imbohe zizarekurwa nkuko twabyumvikanye. Israel ntizihanganira ibyo kwica ibikubiye mu masezerano.”
Netanyahu yasobanuye ko aya masezerano atari aya burundu kuko nihagira ingingo mu ziyakubiyemo itubahirizwa bazongera bakabyutsa imirwano.
Yahamije ko amasezerano y’agahenge ari itsinzi kuri Israel, kuko intego yatumye batangira intambara ari ukugarura abanya-Israel bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas.
Umutwe wa Hamas wo wavuze ko Leta ya Israel yatsinzwe intambara urwana muri Gaza.
Iyi ntambara imaze yatangiye mu Ukwakira 2023, yahitanye ubuzima bw’abanya-Israel barenga 1.700 na ho abanya-Palestine bayiguyemo barenga 47.000.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!