00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu ashobora kwemera ibyaha bya ruswa akekwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 January 2022 saa 11:51
Yasuwe :

Benjamin Netanyahu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel ashobora kwemerera ‘Ubushinjacyaha’ ibyaha bya ruswa ashinjwa kugira ngo agabanyirizwe ibihano cyangwa ahabwe imbabazi.

Amakuru avuga ko hagiye kwifashishwa uburyo buzwi nka ‘Plea Bargaining’ aho ukurikiranyweho ibyaha yemerera Ubushinjacyaha kugira ngo imbere y’Urukiko bumusabire kugabanyirizwa cyangwa gukurirwaho ibihano.

Netanyahu wavuye ku butegetsi muri Kamena 2021, nyuma yo kumara imyaka 12 ayoboye Israel, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa birimo gutanga indonke, uburiganya no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite, yatangiye gukurikiranwaho mu 2019.

Kuri iki Cyumweru, Associated Press yatangaje ko aya masezerano ashobora kwemezwa hagati y’impande zombi [Ubushinjacyaha na Netanyahu] mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ni amasezerano ashobora kurinda Netanyahu kuri iki kibazo gifatwa nk’igikomeye muri Israel. Ku rundi ruhande ariko bivugwa ko mu biteganywa n’aya masezerano harimo ko Netanyahu ashobora kutazasubira muri politiki.

Bivugwa ko Netanyahu w’imyaka 72, ari mu biganiro n’Intumwa Nkuru ya Leta, Avichai Mandelblit, kugira ngo yemera ibyaha bityo agabanyirizwe ibihano ndetse ngo aho gufungwa ashobora kuba yashyirirwaho ibihano nsimburagifungo.

Ibyo wamenya kuri ubu buryo bwa ‘Plea Bargaining’

Plea Bargaining ni ihame rikoreshwa mu mikirize y’imanza, aho Umushinjacyaha aryifashisha iyo ukurikiranyweho icyaha ari imbere y’Ubushinjacyaha mu gihe buba bugikusanya ibimenyetso ku cyaha cyakozwe kugira ngo bujyane ikirego mu rukiko bufite ibimenyetso bifatika ku cyaha cyakozwe.

Umushinjacyaha asaba ukekwaho icyaha kumubwiza ukuri ku cyaha cyakozwe na we akamwizeza kuzamusabira igihano gito imbere y’umucamanza.

Uretse gusabira igihano gito ukekwaho icyaha, umushinjacyaha ashobora no kumwizeza ibindi bintu birimo n’amafaranga kugira ngo akunde agere ku bimenyetso bimworohereza mu kazi.

N’ubwo ariko umushinjacyaha aba ashobora gusabira ukekwaho icyaha igihano gito mu rukiko kubera ko yagaragaje ubufatanye mu gihe cyo gukusanya ibimenyetso, ntabwo umushinjacyaha aba ari we uba ufite ijambo rya nyuma ryo kugena igihano ku cyaha cyakozwe kuko na we aba ari uruhande ruri kuburana.

Umucamanza ni we uba ufite ijambo rya nyuma ryo kugena igihano ku cyaha cyakozwe yisunze ibyo amategeko ateganya, aha rero aba ashobora kwemera cyangwa akanga iciririkanya ku gihano (Plea Bargaining) ryabayeho hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa.

Benjamin Netanyahu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel akurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .