Babitangaje nyuma yo kubona imirambo 68 y’abamaze gupfa mu bari bari muri iyi ndege yahanutse kuri iki Cyumweru.
Tariki 15 Mutarama 2023, nibwo iyi ndege yahanutse igiye kugera ku kibuga cy’indege cya Pokhara, mu burengerazuba bwa Nepal, muri Aziya y’Amajyepfo.
BBC yatangaje ko umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Katsi iyi mpanuka yabereyemo, Tek Bahadur, na we yatangaje ko nyuma yo kubona imirambo 68 y’abaguye muri iyo mpanuka, nta mahirwe ahari y’uko hari uwayirokotse.
Ati ‘‘Tumaze kubona imirambo y’abantu 68. Turacyashakisha indi ine.’’
Umuvugizi w’Ikibuga cy’Indege cya Pokhara, Mr Joshi, yatangaje ko iri ari isanganya rikomeye ribaye, nyuma y’uko iki kibuga cyari kimaze iminsi 15 ari bwo gifunguye.
Ati ‘‘Ni ibintu bibabaje kuba bibaye nyuma y’iminsi 15 ikibuga cy’indege gifunguye ngo gikore ubucuruzi.’
Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Nepal, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ari umunsi w’icyunamo mu gihugu hose, mu rwego rwo kunamira abaguye muri iyo mpanuka ndetse no gufata mu mugongo imiryango y’abayiguyemo.
Yanavuze ko hagomba guhita hashyirwaho itsinda ryihariye ryo gukora iperereza ngo hamenyekanye icyateye iyo mpanuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!