Umuvugizi wa Sosiyete ishinzwe Ingendo zo mu Kirere muri Nepal yavuze ko iyi ndege yari itwaye abagenzi 19, abandi batatu barimo ari abakozi bayo.
CNN yanditse ko iyi ndege yavuye ku murongo w’aho yagenzurirwaga habura iminota itanu ngo igere aho yagombaga kugwa.
Hagati y’iyi mijyi ibiri ubusanzwe indege ikoresha hagati y’iminota 20 na 25. Ubuyobozi bwatangaje ko ibura ryayo ryatewe n’ibicu byahindutse nabi.
Nyuma y’ibura ry’iyi ndege, inzego z’umutekano zibishinzwe zatangiye ibikorwa byo kuyishakisha.
Iyi ndege yarimo abagenzi bo mu bihugu bitandukanye, barimo babiri bava mu Budage, Abahinde bane n’abandi 16 bo muri Nepal.
Si ubwa mbere indege ya Tara Air igira ibibazo kuko mu 2016 yanyereye nabwo iri muri iki cyerekezo, ubwo yagwaga igeze ku kibuga ihitana abantu 23.
Mu 2012, indege ya Agni Air yavaga i Pokhara yerekeza Jomsom yakoze impanuka ihitana abantu 15, batandatu barakomereka. Nyuma y’imyaka ibiri [mu 2014] indege ya Nepal Airlines yavaga
Pokhara igana Jumla yahitanye abantu 18 bose bari bayirimo.
Nepal ni igihugu cy’imisozi miremire irimo nka Everest, rimwe na rimwe ituma ibicu byaho biba bibi ku buryo bishobora kubangamira ingendo zo mu kirere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!