Ibi yabigarutseho mu ibaruwa yandikiye Senateri Marsha Blackburn na Jeff Merkley baherutse kwandikira Komiseri wa NBA, Adam Silver, bagaragaza impungenge z’ubufatanye buri hagati ya NBA n’u Rwanda.
Izi mpungenge zabo zasembuwe n’inkuru yakozwe na ESPN igaruka ku mikoranire ya NBA n’u Rwanda, bagaragaza ko ubwo bufatanye buteye urujijo ndetse budakwiriye.
Mu kubasubiza, Mark Tatum yavuze ko ibihugu byose bakorana, ari ibiba byemewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’itanga umuyoboro w’ibihugu byo gukorana nabyo ku rwego rw’Isi.’
Yavuze ko "Mu gihe gahunda za Amerika zahinduka [ku gihugu runaka] byaba bireba u Rwanda cyangwa ibindi bihugu, ibikorwa byacu na byo byahinduka bigasanishwa n’izo mpinduka."
Yagaragaje ko binyuze mu bufatanye NBA igirana n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango itandukanye, ishobora kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa ndetse no kubashishikariza kwitabira umukino wa Basketball.
Yongeyeho ko ibikorwa bya NBA muri Afurika biri kugira uruhare mu guhanga imirimo ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu muri rusange.
Senateri Marsha Blackburn uri mu banditse ibaruwa anenga ubufatanye bwa NBA n’ibindi bihugu, asanzwe ari umuntu wibazwaho byinshi nyuma y’uko mu 2021 akoresheje ububasha bwe nk’umusenateri mu kwanga kwandikirwa itike na polisi, ubwo yari imuhagaritse.
Aho gutegereza ngo amenye icyo ahagarikiwe, uyu musenateri bivugwa ko yari arimo kwihuta agana ku kibuga cy’indege, yavuye mu modoka yereka umupolisi umuhagaritse icyangombwa cyerekana ko ari umusenateri, undi na we ahitamo kumwihorera akomeza urugendo.
Ibi bamwe babifata nko gukoresha ububasha uyu musenateri afite mu nyungu ze bwite, ndetse no kubukoresha mu buryo butemewe n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!