00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NATO yiyemeje ko Ukraine igomba gutsinda u Burusiya: Ibigezweho nyuma y’iminsi 82

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 May 2022 saa 10:44
Yasuwe :

Iminsi 82 irashize u Burusiya butangije ibitero bya gisirikare kuri Ukraine, ariko uko iminsi ishira indi igataha, bisa n’aho ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byiyemeje gufata iyi ntambara mu maboko yabyo.

 Belarus ikomeje kwigengesera mu nkunga iha u Burusiya
 U Burusiya bukomeje kurasa kuri Mariupol
 Finlande na Suède mu rugendo rujya muri NATO
 NATO yarahiye ko Ukraine igomba gutsinda intambara

U Burusiya bukomeje kugerageza kugota Donbas

Ingabo z’u Burusiya zikomeje gukora iyo bwabaga zishaka kugota Ingabo za Ukraine zirimo kurwanira mu gace k’Uburasirazuba kazwi nka Donbas.

Kuri iki Cyumweru bwatangaje ko bwarashe mu bice bitandukanye harimo ku bigo bya gisirikare byo mu burasirazuba bwa Ukraine, ibigo biyoborerwamo imirwano n’ububiko bw’intwaro.

Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yo yatangaje ko Abarusiya barimo kurwana bashaka kugota ingabo zayo ziri hagati y’imijyi ya Izium na Donetsk. Iyi Izium igenzurwa n’Abarusiya.

Icyakora Ukraine yatangaje ko yasubije inyuma ibitero 17 by’u Burusiya ahantu hatandukanye mu burasirazuba, isenya ibisasu 11, ihanura kajugujugu ebyiri z’u Burusiya na drone eshanu.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko imiterere y’urugamba muri aka gace kazwi nka Donbas itarasobanuka neza.

U Burusiya bwashyize imbaraga nyinshi mu gice cy'uburasirazuba bwa Ukraine

Belarus ikomeje kwigengesera

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko amakuru y’ubutasi ifite ahamya ko Perezida Aleksandr Lukashenko wa Belarus akomeje kwitwararika ku nkunga aha u Burusiya muri Ukraine, yirinda ibihano bikomeye ashobora gufatirwa.

Kugeza ubu ngo Belarus irimo kohereza abasirikare badasanzwe kimwe na za missiles ku mupaka wa Ukraine, ariko ngo ntabwo barinjira mu ntambara yeruye.

Perezida Lukashenko akomeje kwitwararika ku kunga aha u Burusiya

Ibyo ngo bishobora kuba biterwa n’uko Lukashenko "akomeje guhuza inkunga aha ibitero by’u Burusiya no kwirinda kwinjira mu rugamba nyir’izina, kubera gutinya ibihano yafatirwa n’Uburengerazuba."

Harimo no kuba na Belarus yatangira kuraswaho na Ukraine mu buryo bweruye.

Hagati aho ibihano by’ibanze Belarus yafatiwe bimaze kuyibuza kohereza mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro kari hagati ya miliyari 16$- 18$ ku mwaka, byajyaga mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Intebe wa Belarus, Roman Golovchenko, yatangaje ko ibyoherezwa mu mahanga byajyaga mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi na Amerika ya Ruguru byakumiriwe.

Perezida Lukashenko yavuze ko muri iyi ntambara, Belarus ifatwa mu buryo butari bwo nk’iyagabye igitero kuri Ukraine, ku buryo na yo ikwiye kugira uruhare mu biganiro bigamije gushakira amahoro Ukraine.

U Burusiya bukomeje kurasa kuri Mariupol

Igisirikare cy’u Burusiya gikomeje gutera ibisasu ku Mujyi wa Mariupol, by’umwihariko ku ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal rwihishemo abasiirkare benshi ba Ukraine, mu gice cyo munsi y’ubutaka.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko intego yabyo ari "ukubuza ko izo ngabo ziri mu ruganda kuba zahabwa ubufasha ubwo aribwo bwose,"

Ibice byinshi bya Mariupol byagizwe amatongo

Ingabo za Ukraine zirakataje muri Kharkiv

Ingabo za Ukraine zasohoye amashusho zigaragaza ko nyuma y’imirwano, zageze ku mupaka w’u Burusiya zisubizaho ibimenyetso birimo amabara y’umuhondo n’ubururu.

Ayo mashusho yasohowe kuri iki Cyumweru ntabwo igisirikare gitangaza aho yafatiwe, ariko amakuru yemeza ko ari mu gace ka Kharkiv.

Umujyanama wa Minisitiri w’Umutekano wa Ukraine, Vadim Denisenko, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zikomeje kwigarurira uduce twinshi ku buryo zageze ku mupaka w’u Burusiya.

Ni ibintu birimo kuba mu gihe ingabo z’u Burusiya zimaze iminsi zirimo kuva mu duce dutandukanye twa Kharkiv, umujyi wa kabiri munini muri Ukraine.

Amerika igiye gusubiza abadipolomate bayo muri Ukraine

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Bliken, yatangaje ko nyuma y’igihe abadipolomate b’ibanze basubiye muri Ukraine, mu gihe gito ambasade izongera igafungurwa.

Yavuze ko ubwo intambara yari yafashe indi sura, abadipolomate bafashe igihe bagakorera muri Pologne, bamwe baza gusubira muri Ukraine.

Bliken yagize ati "Tugiye kongera gufungura ambasade yacu i Kyiv – turimo kubyitondera, ariko imirimo irakomeje - tuzatangira ibikorwa vuba cyane."

Turikiya ishobora kutitambika ubusabe bwa Finlande na Suède muri NATO

NATO na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko Turikiya ishobora kudatambamira ubusabe bwa Finlande na Suède bishaka kwinjira muri uyu muryango, nubwo icyo gihugu cyagaragaje ingingimira zacyo.

Turikiya yagaragaje ko ifitanye ikibazo na biriya bihugu byombi bishaka kuyisanga muri NATO, ko bitera inkunga imitwe y’iterabwoba, bityo ko byagira ingaruka ku mutekano wayo.

Mu nama yabaye kuri iki Cyumweru i Berlin mu Budage, Turikiya yasabye biriya bihugu guhagarika inkunga biha imitwe ya PKK (Kurdistan Workers’ Party) na YPG [People’s Protection Units] ikorera ku butaka bwabyo, no guhagarika ikumirwa ry’igurishwa rya zimwe mu ntwaro kuri Turikiya.

Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze ko afite icyizere ko bazabasha gukemura imbogamizi za Turikiya, ku buryo itazakerereza ubusabe bwa biriya bihugu bishaka kwinjira mu muryango.

Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko Ukraine izatsinda intambara n’u Burusiya

Mitch McConnell uyobora Aba- Républicains mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yatangaje ko Suède na Finlande byaba ari "inyongera nziza" kuri NATO.

McConnell wari mu ruzinduko muri Suède, yanasabye Perezida Joe Biden kwemeza u Burusiya nk’igihugu gitera inkunga iterabwoba, kubera intambara cyatangije kuri Ukraine.

Ukraine iracyafite 10 ku ijana bya Luhansk

Guverineri w’agace ka Luhansk, Serhiy Haidai, yatangaje ko kugeza ubu ingabo za Guverinoma zigenzura nibura icumi ku ijana by’aka gace kari mu burasirazuba bwa Ukraine, nubwo gakomeje kuraswaho cyane n’u Burusiya.

Guverineri Serhiy Haidai kuri iki Cyumweru ytangaje ko Ingabo z’u Burusiya zitarabasha gufata uduce twa Rubizhne, Severodonetsk na Lysychansk.

Ako gace gasanzwe kaberamo imirwano y’umutwe ushaka ko Luhansk iba repubulika ya rubanda yigenga, ubu bakaba barimo gufasha n’u Burusiya.

Ukraine ishobora gutsinda intambara - NATO

Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko Ukraine izatsinda intambara n’u Burusiya, asaba ibihugu kwihutisha kwemerera Finlande a Suède kwinjira muri iri huriro rya gisirikare.

Yavugiye mu nama ya NATO mu Budage kuri iki Cyumweru ati "Ukraine ishobora gutsinda iyi ntambara. Abanya-Ukraine bakomeje kurwanira igihugu cyabo n’umuhate udasanzwe,"

Yavuze ko ibitero by’u Burusiya byacitse intege, ahubwo asaba ibihugu byo mu Burayi na Amerika kongera inkunga ya gisirikare biha Ukraine.

Yakomeje ati "Intambara y’u Burusiya muri Ukraine ntabwo irimo kugenda uko Moscow yari yarabiteguye. Bananiwe gufata Kyiv. Ub barimo kuvana ingabo muri Kharkiv. Ibitero byabo bikomeye muri Donbas byaradindiye. U Burusiya ntabwo burimo kugera ku ntego bwashakaga."

Ubutasi bw’u Bwongereza bwo buvuga ko u Burusiya bushobora kuba bumaze gupfusha nibura kimwe cya gatatu cy’abasirikare bo ku butaka, bwajyanye mu ntambara muri Ukraine.

Ingabo z'u Burusiya zikomeje kurasa uruganda rwa Azovstal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .