Rutte wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, yatangiye kuyobora NATO kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024, ubwo yari amaze gushyikirizwa ububasha na Stoltenberg.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Bruxelles mu Bubiligi.
Jens yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X, ko nyuma y’imyaka 10 ayobora uyu muryango nta kindi yakora uretse gushimira bagenzi be n’inshuti no kwifuriza Rutte ahamirwe masa.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka 10 idasanzwe, mfite ikintu kimwe nsigaje kubwira bagenzi banjye n’inshuti zannye: Mwarakoze. Amahirwe masa kuri Mark Rutte. Ndabizi ko mu gihe uri mu nshingano, umuryango wacu uhuriye kuri Atlantique uzakomeza kugira umutuzo n’umutekano.”
Rutte yagaragaje ko yishimiye gusimbura Stoltenberg, asobanura ko azakora akazi ke neza kugira ngo ubufatanye bw’ibihugu bihuriye muri NATO bukomeze gukomera.
Uyu Munyapolitiki yagaragaje ko mu buyobozi bwe, NATO izakomeza gufasha Ukraine kurwanira ubwigenge bwayo mu gihe ihanganye n’u Burusiya, kandi ko ibihugu bihuriwe muri uyu muryango bizakomeza kurindwa.
Yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo Ukraine isugire, yigenge kandi ibe igihugu kigendera kuri demokarasi. Ikintu kimwe kitazahinduka ni intego shingiro ya NATO, yo kurinda abantu bacu, iihugu byacu n’ubucuti bwacu.”
NATO igizwe n’ibihugu 32 birimo 30 byo ku mugabane w’Uburayi na bibiri byo muri Amerika. Yashinzwe mu 1949 hashize imyaka ine intambara ya kabiri y’Isi irangiye, intego yayo ikaba ari ubufatanye mu kurinda umutekano wa buri munyamuryango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!