00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NATO ishobora kwemerera Ukraine kurasa mu Burusiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2024 saa 03:30
Yasuwe :

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa NATO, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 bahuriye i Prague muri Repubulika ya Tchèque kugira ngo bafate icyemezo ku cyifuzo cya Ukraine cyo gukoresha intwaro ziremereye batanga, izikoreshe irasa mu Burusiya.

Iyi nama y’iminsi ibiri yateguraga izahuriza abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nyakanga 2024.

Kuva u Burusiya bwashoza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, ibihugu byo muri NATO byakomeje kuyiha ubufasha burimo intwaro kugira ngo ishobore kwirwanaho, gusa ntibihuza ku ngingo yo kuba byayoherereza ingabo cyangwa intwaro zabyo zikarasishwa mu Burusiya.

Amerika, u Budage, Pologne n’u Butaliyani byo byamaze gutangaza ku mugaragaro ko bidateze kohereza abasirikare muri Ukraine, kandi ko bitazemera ko intwaro byahaye iki gihugu zifashishwa mu bitero birenga imbibi zacyo.

Icyakora Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa we yagaragaje ko ashobora kohereza ingabo muri Ukraine kugira ngo zizatoze iz’iki gihugu gukoresha intwaro zikomeye gihabwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Cameron, na we yatangaje ko igihugu cye kitazabuza Ukraine gukoresha intwaro kiyiha nk’uko ibyifuza.

Yaba Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ndetse n’abagize guverinoma y’igihugu cye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, bagaragaje ko ibihugu bya NATO nibyohereza ingabo muri Ukraine cyangwa intwaro nzabyo zikarasa mu Burusiya, bizaba bisobanuye ko byinjiye muri iyi ntambara byeruye. Babiteguje kwirengera ingaruka zabyo.

Mbere y’uko iyi nama ya Prague itangira, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye gukuraho imbogamizi zituma Ukraine itirwanaho uko bikwiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, we yatangaje ko igihugu cye kitazemerera Ukraine gukoresha intwaro kizayiha, kirasa mu Burusiya. Ati “Intwaro zose ziva mu Burusiya zizakoreshwa imbere muri Ukraine.”

NATO ni umuryango ugizwe n’ibihugu 32 bihuje intego yo gutabarana ariko hari ubwo yinjira no mu bibazo by’ibihugu bitari ibinyamuryango, ikabikemura yifashishije imbaraga za gisirikare.

Ukraine ishobora kwemererwa kurasa mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .