00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yakoze igerageza rya mbere mu mushinga wo gusubiza abantu ku kwezi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 12:51
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe isanzure, NASA, kuri uyu wa Gatatu cyohereje hafi y’ukwezi ikigendajuru cyiswe Orion, muri gahunda yagutse yiswe Artemis izatuma abantu basubira ku kwezi, ku nshuro ya mbere hakazaba harimo umugore.

Iyi gahunda yakozwe mu buryo bw’igerageza, icyakora kuri iyi nshuro ya mbere yahawe izina rya Artemis I, nta bantu ikigendajuru cyari gitwaye.

Ahagana saa 08:47 ku isaha y’i Kigali nibwo rokete (rockette) ifite uburebure bwa metero 98 yiswe Space Launch System cyangwa SLS, yakijwe, ku kigo cyagenewe kuzamurirwamo ibigendajuru muri Florida, maze ifata ikirere.

Ku mutwe wayo hariho ikigendajuru cyiswe Orion, kigomba gukora urugendo rw’iminsi 25 n’igice, kikagera ku kwezi kikagaruka ku isi.

Urwo rugendo rwa kilometero miliyoni hafi ebyiri rwitezweho ko nirugenda neza, izaba ari indi ntambwe ikomeye mu myiteguro yo gusubiza abantu ku kwezi.

Umuyobozi w’ibikorwa byo kohereza ibi bigendajuru, Charlie Blackwell-Thompson , wari uri aho cyahagurukiye muri Kennedy Space Center, yavuze ko bigoye kugira icyo avuga, ashimira itsinda riri inyuma y’uyu mushinga.

Yagize ati "Mukoreye umwanya wanyu mu mateka."

Biteganywa ko Orion izazenguruka ukwezi, ikakwegera nibura muri ntera ya kilometero 128, icyo gihe uvuye ku isi kikazaba kiri muri kilometero zisaga 430,000 - intera irumbye iyakozwe n’ikigendajuru Apollo 13, Nasa yoherejeho mu 1970.

Biteganywa ko nikigaruka ku isi, iki kigendajuru kizamanukira mu nyanja ya Pasifika ku wa 11 Ukuboza, hafi y’umujyi wa San Diego muri California.

Muri uyu mushinga, byitezwe ko myaka mike iri imbere hazaba hoherezwa ikindi kigendajuru, noneho kirimo abantu bazaba bagiye mu butumwa ku kwezi.

Ni umushinga biteganywa ko Nasa izoherezamo umugore wa mbere n’umuntu utari umuzungu, ku kwezi, bitarenze umwaka wa 2025.

Uwo mushinga wahaze izina rya Artemis, umuvandimwe w’ikigirwamana Apollo cyitiriwe ubutumwa bwa Amerika buheruka ku kwezi. Uzakorwa mu bice bitatatu, Artemis I, Artemis II na Artemis III. Ibi byiciro bibiri bya nyuma byo, ibigendajuru bizaba birimo abantu.

NASA imaze iminsi ishaka kohereza rokete muri ubu butumwa bwa Artemis, ariko gahunda yakunze gusubikwa kubera ibihe byabaga bitameze neza.

Umugenzuzi mukuru wa NASA, Paul Martin, aheruka gutangaza ko kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari wo mu 2025, izaba imaze gukoresha miliyari $93 muri uyu mushinga wa Artemis.

Muri uru rugendo rw’igerageza, abahanga bo muri NASA bazaba bakurikiranira hafi uru rugendo, bakazasuzuma niba imyitwarire ya Orion izafasha mu kohereza abantu ku kwezi, mu rugendo ruteganywa mu 2024.

Uru rugendo kandi rwajyanye n’intangiriro zo gukoresha rokete izamura ibyogajuru ifite ingufu zidasanzwe, kuko irenzeho 15% ubushobozi bwa rokete ya Saturn V, yifashishijwe na NASA mu kujya ku kwezi ku nshuro zabanje.

Ifoto ya Space Launch System yafashwe n'icyogajuru
Uyu ni umwe mu mishinga ya Nasa irimo gutwara amafaranga menshi cyane
Uyu wafashwe nk'umwe mu minsi y'amateka ishobora gusubiza umuntu ku kwezi
Iki kigendajuru cyahagurukiye muri Kennedy Space Center
Abantu bafataga amafoto y'ibirimo kuba
Ubwo Artemis I yari ifashe ikirere
Abantu benshi bakurikiye izamuka ry'iki kigendajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .