00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Narendra Modi yatangaje intsinzi yo kongera kuyobora u Buhinde

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 June 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko we n’ishyaka rye batsinze amatora, nubwo ishyaka rye, Bharatiya Janata Party (BJP), rishobora gutakaza imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Amahirwe atangwa agaragaza ko BJP ishobora kubona imyanya 239 mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuye ku myanya 303 bari babonye mu 2019.

Nubwo bimeze bityo, ihuriro ry’amashyaka BJP ibarizwamo rizagira ubwiganze bw’imyanya 294 mu Nteko, dore ko kugira ngo uyobore Guverinoma ugomba kuba ufite imyanya 272 mu Nteko.

Narendra Modi yashimiye abaturage bamutoye n’ishyaka rye, avuga ko ari andi mateka akomeye mu Buhinde.

Ubwo yiyamamazaga, yavuze ko azashyira imbere kongerera ubushobozi inganda zikora intwaro, gushakira urubyiruko akazi n’ibindi.

Narendra Modi yashimiye abaturage bamutoye n’ishyaka rye, avuga ko ari andi mateka akomeye mu Buhinde.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .