Pelosi w’imyaka 80 amaze imyaka 17 mu nteko ya Amerika, aho yayoboye iyo nteko mu bihe bitandukanye.
Kuri iki cyumweru yatsinze umu- républicain Kevin McCarthy ariko atsinda ku majwi make dore ko n’ishyaka rye nubwo ariryo rifite ubwiganze mu nteko, abadepite baryo bagabanyutse mu matora yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.
Pelosi niwe mu gore wa mbere wayoboye Inteko ya Amerika mu myaka itandukanye irimo kuva mu 2006 kugeza mu 2011, no guhera mu 2018.
Kuri iki Cyumweru yatowe n’abadepite 216 mu gihe McCarthy yagize amajwi 209.
Perezida w’umutwe w’abadepite aba afite inshingano zitandukanye muri Amerika zirimo ibikorwa byo gushakisha inkunga, gutanga imirimo kuri za komite zigize inteko ndetse no kunononsora imishinga y’amategeko izaganirwaho mu nteko rusange nkuko CNN yabitangaje.
Pelosi yatangaje ko iyi manda arimo ariyo ya nyuma kuri we.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!